RIB yavuze ko itakora iperereza ku musirikare ufite icyobo cyapfiriyemo abantu

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Iki cyobo cyaguyemo abantu babiri, urukiko ruracyaburanisha urubanza rw'indishyi

Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera i Nyanza rwisunze ingingo z’amategeko, rwavuze ko rutakora iperereza ku musirikare ufite icyobo cy’umusarani cyapfiriyemo abantu babiri i Nyanza.

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwandikiye Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu karere ka Nyanza ruyisaba ibisobanuro ku rupfu rw’abantu babiri, ari bo Mayira Thierry na Twayigize Xavier alias Samuel bapfuye baguye mu cyobo cy’umusarani.

Icyo cyobo cy’umusarani kiri mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera i Nyanza, hisunzwe ingingo z’amategeko rwasubije urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ko batakora iperereza ku musirikare.

RIB iti “Amakuru yose yoherejwe mu Bugenzacyaha bwa gisirikare kuko bifitanye isano na Lt.Col. Sezikeye Desire umusirikare ukiri mu kazi.”

RIB kandi yibukije urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ko amakuru yisumbuye rushobora kuyabaza Ubugenzacyaha bwa gisirikare.

Ibi uru rwego rubitangaje nyuma yaho umuryango wa nyakwigendera Mayira Thierry uhagarariwe na Me Céléstin NSHIMIYIMANA utanze ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, waka indishyi z’amafaranga miliyoni 19frw kubera ingaruka icyobo cy’umusarani cya Lt.Col. Sezikeye Desire cyateje, aho cyapfiriyemo abantu babiri.

Abarega Lt.Col. Sezikeye bakavuga ko abo bantu bari bahawe akazi n’umuntu Lt.Col. Sezikeye Desire yari yarahaye inshingano zo kumucungira igipangu cyarimo icyo cyobo cy’umusarani.

Me Céléstin ati “Mayira Thierry w’imyaka 26 yari afite byinshi byo kuzagirira akamaro umuryango bityo akwiye indishyi.”

- Advertisement -

Uruhande rwa Lt.Col. Sezikeye Desire uhagarariwe na Me Englebert Habumuremyi rwo rwiregura ruvuga ko uwo muryango nta ndishyi ukwiye, kuko ba nyakwigendera harimo na Mayira Thierry bari bagiye kwiba ifumbire y’umusarani.

Me Englebert ati “Ubwabyo Lt.Col. Sezikeye Desire ntiyari ahari, yari mu butumwa bw’akazi. Nta kazi yari yahaye ba nyakwigendera bityo ntabazwe ibyabo, dore ko bari bagiye no kwiba ifumbire y’umusarani.”

Niba nta gihindutse urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ruzasaba amakuru yisumbuye Ubugenzacyaha bwa gisirikare, gusa ntiharamenyekana igihe uru rubanza ruzakomereza kuburanishwa.

Ba nyakwigendera babiri barimo Mayira Thierry bapfuye baguye muri icyo cyobo cy’umusarani mu mwaka wa 2021.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW