Rubavu: Gitifu yasabwe ibisobanuro by’ impamvu abaturage barwara amavunja

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Imiryango itatu irwaye amavunja

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bvuga ko bwandikiye ibaruwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, bumusaba gutanga ibisobanuro by’impamvu abaturage ayoboye barwara amavunja.

Abaturage bo mu Mudugudu  wa Pfunga mu Kagari ka Kinigi muri uyu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko amavunja barwara batayaterwa n’umwanda ahubwo ari amashitani.

Umwe yagize ati “ Impamvu ndabyita amashitani ni uko na kiriya kirenge cyarwaye na cyo cyakarabye,kijarika.”

Undi ati “ Ni ibitererezanyo ntabwo wavuga ngo ni umwanda , umwana yari muzima.”

Icyakora abaturage bamwe bemeza ko bagenzi babo badakwiye kuvuga ko ari amashitani ahubwo ari umwanda.

Umwe ati “ Ni byo kuko iyo aryamye kabiri gatatu atoga,ntaho atamugera.No mummutwe yamugeramo.”

Undi ati “ Ntabwo ari amashitani ahubwo ni imibereho mibi,ubicunze wasanga amadayimoni agomba kubaho ariko habaho n’umwanda. Kuko azajya guca inshuro, aze bwije, ntabone umwanya kwiyitaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko yamaze kwandikira ibaruwa umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, ngo atange ibisobanuro by’impamvu abaturage ayoboye barwara amavunja.

Ati “Umuyobozi w’umurenge twamwandikiye tumusaba ibisobanuro , tumubaza ngo ni iyihe mpamvu ku ifase aybora harimo abantu barwaye amavunja.”

- Advertisement -

Meya Mulindwa anavuga ko ikigo Nderabuzima kiri ahegerereye abaturage barwaye amavunja  igomba kubibazwa.

Ati “ Ikigo nderabuzima cyo muri ako gace nacyo kigomba kubibazwa kuko gifite umukozi uhembwa buri kwezi ushinzwe ibikorwa byo mu baturage, ushinzwe ubukangurambaga,isuku,ushinzwe ibyo byose .Ntabwo tuzongera kubona umuntu urwaye amavunja ngo dukomeze urugendo. Tuzasubira inyuma turebe ngo ni nde utarakoze icyo yagombaga gukora.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo bwagihagurikiye ku buryo nta muturage uzongera kugaragarwaho amavunja.

Muri uyu Murenge wa Nyamyumba habarurwa abaturage barindwi barwaye amavunja ,yo mu  itatu bari bafite ikibazo cy’amavunja ariko abagera kuri bane bakaba barayakize.

UMUSEKE.RW