Rubavu: Hateguwe imurikagurisha rizitabirwa n’abarimo Abanye-Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida w'urugaga rw’ Abikorera mu Ntara y'Iburengerazuba NKURUNZIZA Ernest ari kumwe na Visi Perezida wa kabiri UWAMPAYIZINA Marie Grace

Ubuyobozi bw’urugaga  rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba buratangaza ko bwateguye imurikagurisha  Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi, rihuza abashoramari batandukanye n’abaguzi, rizitabirwa n’abanyamahanga by’umwihariko abaturanyi bo mu mujyi wa Goma.

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru aho basobanuraga aho Imyiteguro y’ iri murikagurisha, PSF WESTERN PROVINCE BEACH EXPO 2024   igeze, serivisi zizacururizwamo ndetse n’imibare iteganyijwe y’abazitabira.

Iri murikagurisha  rizabera ku Gisenyi ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu,  rizatangira kuwa 18 kugeza kuwa 29 Ukuboza 2024 rikaba rizibanda mu kwerekana ibikorerwa mu Ntara y’Iburengerezuba ndetse no mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga bakaba bazaryitabira.

Ni imurikagurisha biteganijwe ko rizakira abamurika bagera kuri 200 baturutse mu Rwanda no mu mahanga ryitezweho gusurwa n’abarenga ibihumbi 3000 bagera ku bihumbi 10 mu minsi mikuru ya Noheri no mpera z’icyumweru.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba , Ernest Nkurunziza, avuga ko uretse ibikorerwa iburengerazuba hari inganda zikomeye zizitabira na serivisi z’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere bazazihasanga.

Ati’’Uretse  ibikorerwa mu Ntara y’Iburengerazuba ,iri murikagurisha ryateguwemo udushya twinshi aho RDB izaba itanga serivisi zisanzwe zitangirwa ku cyicaro gikuru, ku murika imodoka zicururizwa mu Rwanda zifite ikoranabuhanga rigezweho cyane izibungabunga ibidukikije, inganda zikora ibintu bitandukanye n’izikora imyenda zizaba zabukereye.’’

Yakomeje avuga ko hari abanyamahanga benshi bazaryitabira anashimangira ko n’abaturanyi bo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bazaza kumurika ibikorwa.

Ati’’Hari abanyamahanga benshi bazaryitabira barangije no kwiyandikisha ndetse twiteguye n’abaturanyi benshi bazava mu mugi wa Goma kuko twashyize ibyapa byamamaza mu mipaka no muma modoka ajya Kampala,hari n’abanyabugeni batubwiye ko bashaka kuzana ibihangano byabo dutegereje ko baza kwiyandikisha’’.

Uretse imurikagurisha ,hateganijwe kandi  n’imyidagaduro y’abana ndetse n’abahanzi b’ibyamamare bazasusurutsa abazaryitabira barimo Danny Nanone, Yampano, Kivumbi n’abandi bakirimo kuganira n’abahanzi bo muri iyi Ntara bakazahabwa umwanya wo kugaragaza impano zabo.

- Advertisement -
PSF WESTERN PROVINCE BEACH EXPO 2024 izabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu
Urubyiniro ruzakoreshwa n’abahanzi
PSF WESTERN PROVINCE BEACH EXPO 2024 izabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

MUKWAYA OLIVIER

UMUSEKE.RW/ Rubavu