Rubavu: Yafatanywe ibilo 53 by’urumogi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Polisi y’u Rwanda, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafatanye umugabo w’imyaka 31, imifuka irimo ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 53.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Kivu, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko yafashwe ubwo yari ageze ku mupaka bagasanga yapakiye urumogi mu modoka.

Yagize ati: “Ubwo yari ageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye imifuka myinshi irimo urumogi rupima kg 57, ahita afatwa.”

Amaze gufatwa yavuze ko ari ikiraka yari yahawe n’umucuruzi wo mu Karere ka Rubavu, wari wamutumye kurukura i Goma, ngo akaba yari bumuhembe ibihumbi 100 Frw amaze kurumugezaho.

SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko amayeri bakoresha agenda atahurwa kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, Polisi itazigera ibaha agahenge, bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe dosiye, haracyarimo gushakishwa uwo yari arushyiriye.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uwahamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi no kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *