Ruhango: Guverineri yamaganye umwanzuro wo kwegurira ibirombe umushoramari umwe

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Guverineri Kayitesi yamaganye umwanzuro wo guha umushoramari umwe ibirombe

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yahakaniye Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango idasanzwe ku mwanzuro wo guha umushoramari umwe ibirombe birenga 10, abagira inama yo gusubiza abantu ubusabe bw’abashoramari benshi  bayandikiye.

Iki gisubizo guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice  yagihaye  Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, ahereye ku mwanzuro urenga umwe bari bafatiye mu nama idasanzwe iherutse guterana Tariki ya 27 Ugushyingo 2024, yiga ku busabe bwa Kampani y’umushoramari umwe yitwa HARD ROCK.

Uwo mwanzuro  wo guha iyo Kampani imwe ibirombe  wagombaga gushyirwa mu bikorwa nyuma yuko Guverineri awusuzumye.

UMUSEKE wavuganye na guverineri w’Intara y’Amajyepfo, kuri iki kibazo n’umwanzuro yagifatiye asubiza ko  bakiriye inyandiko y’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango isaba ko HARD ROCK ihabwa ibirombe, abagira inama zo gukurikiza icyo amategeko ateganya ku myanzuro yafashwe ijyanye n’imitangire ya serivisi.

Gusa mu ibaruwa uyu muyobozi yandikiye inama njyanama,  UMUSEKE wabashije kubona, ivuga ko iyi Kampani Inama Njyanama y’Akarere idasanzwe isabira,    ko igomba kwigirwa hamwe n’abandi bose banditse basaba impushya zo gucukura Kariyeri no gucuruza ibivuyemo.

Muri iyo nyandiko ,guverineri Kayitesi yabagiriye Inama ko Komite ibishinzwe yakwiga ku busabe bwose yagejejweho, itarafataho umwanzuro, igasesengura amadosiye yose agize ubusabe, ababutanze bose bagasubizwa hakurikijwe amategeko, hadategerejwe kubanza guhamagara abatujuje ibisabwa ngo babanze babyuzuze  mbere yo kwiga ku busabe bwabo.

Ati “Usibye ku cyemezo cya kabiri cyo kijyanye no gukemura ikibazo cya HARD ROCK n’abandi bose batanze ubusabe bw’impushya zo gucukura Kariyeri bagomba gusubizwa.”

Bamwe mu bakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro na Kariyeri mbere bari babwiye UMUSEKE ko mu mitangire ya serivisi harimo ubusumbane n’itonesha ndetse bakeka ko abagiye babihabwa batanga ruswa, hagakurwamo abujuje ibisabwa batagize icyo batanga.

Icyakora bavuga ko bashimishijwe n’igisubizo Guverineri w’Intara y’Amajayepfo yahaye Inama Njyanama y’Akarere, gitera utwatsi uwo mwanzuro Njyanama yari yafashe bwo guha umushoramari umwe ibirombe birenga 10.

- Advertisement -

Abanditse mbere basaba  barimo abamaze imyaka ibiri batarabona igisubizo.

Uwo munsi Inama Njyanama y’Akarere idasanzwe iterana, bavuga ko  batunguwe no kubona hirengagijwe amadosiye arenga 200 y’abanditse basaba guhabwa ibirombe bakaba bagejeje aya magingo batarabuhabwa.

Umwe muri bo yagize ati “Turashimira Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, turizera ko noneho dosiye zacu zigiye kubonerwa igisubizo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwavuze ko hari dosiye z’abantu zirenga 100 barimo gusubiza.

Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri muri aka Karere hagiye humvikana ibibazo bivugwamo ruswa, hagakekwamo ukuboko kwa bamwe mu bafata ibyemezo.

Gusa ibi ubuyobozi bwagiye bubihakana ko ibyo babuvugaho bidafite ishingiro.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *