Ruhango: Mu mitangire y’ibyangombwa harakekwa ubusumbane

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Abinura Imicanga, Kariyeri n’abacukura amabuye y’amabuye basaba ibyangombwa, bavuga ko mu itangwa ryabyo harimo ubusumbane no gutonesha.

Ibi banenga babibwiye UMUSEKE bahereye ku ma dosiye menshi bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere akaba amaze Imyaka ibiri irenga batabibahaye.

Bakavuga ko ikibabaje ari uko mu Cyumweru gishize Perezida w’Inama Njyanama yatumije Inama idasanzwe iterana igiye guhatira abari muri Komite Nyobozi kwemerera Kampani yitwa HADROC kwinura umucanga mu bice bitandukanye byo muri aka Karere kandi itujuje ibisabwa.

Umwe muri aba yagize ati:’Mutubarize Ubuyobozi bw’Akarere n’abajyanama impamvu batadusubiza batwemerera cyangwa ngo baduhakanire batugaragariza ibibura muri dosiye tuba twatanze.’

Mugenzi we avuga ko hari n’abo bemerera kwinura umucanga na Kariyeri bafite dosiye zisa n’izo abahakaniwe bafite.

Ati:’Biterwa n’uwatanze dosiye n’ingufu ziba zimuri inyuma.’

Uyu yavuze ko nta wundi munsi bigeze kumva Njyanama itumiza Inama idasanzwe kugira ngo batorere ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wo guhesha Umucukuzi ikirombe atujuje ibisabwa.

Yongeraho ko muri iyo Nama idasanzwe ya Njyanama, bagombye kwiga kuri dosiye zose zandikiwe Akarere, igisubizo kigatangirwahamwe.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jeróme yemereye UMUSEKE ko bafite dosiye zirenga 100 barimo kwigaho muri iyi minsi.

- Advertisement -

Ati:’Nibyo ku Cyumweru twakoze Inama idasanzwe, imyanzuro yavuyemo tuzayitangaza ivuye ku Ntara imaze kwemezwa.’

Dosiye Perezida w’Inama Njyanama avuga ni ijyanye ni iyi Kampani yatumye baterana igitaraganya.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie avuga ko ibyo aba bacukuzi bavuga nta shingiro bifite, kuko uwanditse wese asaba icyangombwa aba azi ko yujuje ibisabwa.

Ati:’Twashyizeho urubuga ruduhuza n’abacukuzi nirwo duhanahanaho amakuru kandi uwo twemereye twandika tumusubiza tukamubwira ibyo asabwa.’

Gusa Rusiribana avuga ko hari amabaruwa 100 barimo gutegura akubiyemo ibisubizo by’abasabye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko ategereje ko iyo dosiye imugeraho kuko atayifiteho amakuru ahagije.

Ati:’Gusa kimwe n’indi myanzuro yose y’Inama Njyanama z’Uturere nkuko bigenwa n’amategeko unyuzwa ku Ntara ikayisuzuma ikayemeza ikabona gushyirwa mu bikorwa.’

Guverineri Kayitesi avuga ko bazasuzuma n’iyo niramuka ihageze.

Abitabiriye Inama Njyanama idasanzwe babwiye UMUSEKE ko yateranye harimo Urwego rw’Ubugenzacyaha na Polisi kandi bidakunze kubaho mu nama Njyanama zaba izisanzwe n’izidasanzwe.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango Gasasira Rutagengwa Jeróme

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *