Stade Amahoro ishobora kwakira CHAN 2024

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatangiye gutekereza kuzana mu Rwanda irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’Abakina mu Bihugu byabo, CHAN 2024 ariko izakinwa mu 2025 mu gihe igihugu cya Kenya cyaba kitabashije kuzuza neza ibisabwa kuri Moi International Sports Centre [Kasarani].

CHAN ya 2025, izakinwa n’Ibihugu bitatu birimo Tanzania, Uganda na Kenya. Ibi bihugu byose byamaze kumenyesha CAF, Stade zigomba kuzakinirwaho imikino ndetse n’ibizakorerwaho imyitozo.

CAF yamaze kumenyesha Kenya ko bitarenze tariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka, igomba kuba yasoje imirimo yo kuvugurura Stade ya Moi Internationa Sports Centre [Kasarani], bitaba ibyo ikamburwa kwakira irushanwa rya CHAN, bigahabwa u Rwanda kubera Stade Amahoro.

Mu gihe iri rushanwa ryaba rizanywe mu Rwanda, yaba ari inshuro ya kabiri nyuma yo kuryakira mu 2016. Amavubi azakina na Sudan y’Epfo tariki ya 22 na 29 Ukuboza 2024 mu gushaka itike yo kuzarikina. Iri rushanwa biteganyijwe ko rizakinwa guhera tariki ya 1 Gashyantare 2025.

CHAN 2024 ishobora kuzanwa mu Rwanda muri Stade Amahoro

UMUSEKE.RW