Tanzania yizihije imyaka 63 ibonye ubwigenge kuva 1961, nyuma y’igihe yari imaze ikoronizwa n’u Bwongereza.
Biteganyijwe ko ibirori bibera muri sitade nkuru ya Dar es Salaam ,aho hari bube akarasisi n’ibindi .
Mu butumwa Perezida w’iki gihugu yatanze kuri uyu munsi, yasabye abanyagihugu kurangwa n’umurava , gukorerahamwe ,ubumwe n’amahoro.
Yagize ati ”Twese hamwe isabukuru nziza y’ubwingenge y’imyaka 63.Munyemerere nkoreshe uyu mwanya nshima Imana ku iterambere yagejeje byo ku gihugu cyacu.Mureke duterwe ishema na byo,kandi dukomeze gukorera hamwe turinda igihugu,duharanira amahoro,ubumwe no gukorera hamwe nka zimwe mu nkingi zacu.”
Perezida wa Mbere wa Tanzania yahoze ari Tanganyika, yabaye Mwalimu Julius Kambarage Nyerere , yagize uruhare rukomeye ngo iki gihugu kikure mu buhake bw’amaboko y’abongereza .
Ubwo Tanzania yemerwaga nka guverinoma yigenga mu 1961 Nyerere yabaye Minisitiri w’Intebe akuriwe na Guverineri w’Umwongereza Sir Richard Turnbull, aho Tanzania ibereye Repubulika mu 1962, ayibera Umukuru w’Igihugu kugeza mu 1985.
UMUSEKE.RW