Tshisekedi yabwiye abagize Inteko ko batazorohera u Rwanda na M23

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Tshisekedi yabwiye abagize Inteko ko bahanganye na M23 n’u Rwanda

Mu ijambo ry’uko igihugu cyifashe muri uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko igihugu cye gikomeje guhangana n’ubushotoranyi bw’u Rwanda na M23 ndetse ko bizeye imbaraga mu gisirikare.

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko ashimira by’umwihariko abasirikare ba Congo, Wazalendo, n’ingabo z’ibihugu by’inshuti baguye ku rugamba zaje gufasha iki gihugu kurengera ubusugire bwacyo.

Mu ijambo rye, imbere y’Abagize Inteko yongeye kwitsa ku Rwanda, avuga ko rukomeje ubushotoranyi.

Ati “Nubwo tumaze kugera kuri byinshi mu nzego zitandukanye, ikibazo cy’umutekano kiracyari ingutu ikomeye kuri twe.

Akomeza agira ati “Igihugu cyacu gihanganye n’imitwe y’inyeshyamba imaze igihe, muri yo harimo ubushotoranyi bw’ingabo z’u Rwanda na M23 babangamiye umutekano, iterambere ry’igihugu, n’imibereho y’abaturage.”

Tshisekedi yavuze ko abo yise “abanzi b’igihugu” bakomeje gufata ibice bya teritwari za Masisi, Rutshuru, Nyirangogo, Lubero na Walikale by’Intara ya Kivu ya Ruguru. Avuga ko ibi byatumye abaturage hafi miliyoni zirindwi bava mu byabo.

Mu ijambo rye, Tshisekedi yashimiye  umuhate wa Perezida João Lourenço wa Angola nk’umuhuza mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, agaragaza ko yizeye umuti urambye mu ngufu za gisirikare.

Yagize ati “Amavugurura no gushyira imbaraga mu gisirikare byatangiye umwaka ushize kandi bikomeje no muri uyu mwaka, bizatuma ingabo zacu zitanga umusaruro ku rubuga. Nizeye neza ko iyi nzira izagarura amahoro asesuye no kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu.”

Uyu mutegetsi wa Congo mu bihe bitandukanye yakomeje gushyira mu majwi u Rwanda nka nyirabayazana w’umutekano mucye mu Burasirazuba  bwa Congo.

- Advertisement -

Gusa hagiye hakorwa ibiganiro bigamije gusubiza ibintu mu buryo ariko ntibyagira icyo bitanga.

Biteganyijwe ko kuwa 15 Ukuboza uyu mwaka Tshisekedi na Perezida Kagame, bazagirana ibiganiro imbonankubone, byitezweho gutanga igisisubizo cy’amahoro arambye no kurekeraho gushinjanya hagati y’ibihugu byombi.

UMUSEKE.RW