Perezida wa Repubulika ,akaba n’umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye uruhare abari mu nzego z’umutekano bagira ngo igihugu gitekane, abasaba gukomeza kuba maso no gukomeza guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Ni Ubutumwa yabageneye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukuboza 2024, mu gihe umwaka ugana ku musozo.
Mu butumwa bwe, Perezida wa Repubulika yabashimiye umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Yagize ati “Ba Ofisiye, abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano. Mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera igihugu cyacu. Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
Perezida Kagame avuga ko ibikorwa by’abari mu nzego z’umutekano byatumye u Rwanda rukomeza kuba ikitegererezo mu mahanga.
Ati “Uyu mwaka wasuzumye ukwigira kwacu mu buryo bwinshi, ariko ibikorwa byanyu byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy’amahoro, umutekano, n’iterambere mu karere no hanze yako.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko mu myaka 30 ishize ighugu cyibohoye, yagaragaje umuhate w’Abanyarwanda bafite mu kwiyubakira igihugu.
Ati “ Muri uyu mwaka twizihije amateka y’ingenzi ku gihugu cyacu; imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 tumaze tugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’Umuryango w’Abibumbye. Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’Isi yose.”
Yakomeje ati “Uruhare mufite mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage, ni ingirakamaro cyane.
- Advertisement -
Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye.”
Umukuru w’igihugu asaba abari mu nzego z’umutekano gukomeza gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama.
Ati “Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe.”
Umukuru w’igihugu yihanganishije imiryango y’ababuze ababo baguye mu kazi, abizeza gukomeza kubaba hafi .
Perezida Kagame yabifurije umwaka mushya anabasaba gukomeza kuzirikana ighugu.
Ati “ Mukomeze gukorera igihugu cyacu mu cyubahiro, ubwitange bwanyu buhore bwubahwa kandi bugenerwe agaciro kabwo. Ndabashimiye ku bw’umurimo wanyu udasanzwe.”
UMUSEKE.RW