U Rwanda rwihariye ibikombe mu mikino Nyafurika y’Abakozi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu irushanwa Nyafurika ry’Abakozi rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, amakipe yari ahagarariye u Rwanda muri Sénégal, yihariye ibikombe mu byiciro yarushanyijwemo.

Guhera tariki ya 18 kugeza 22 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal, haberaga Imikino Nyafurika y’Abakozi ihuza ibigo byitwaye neza iwabyo bikabasha kwegukana ibikomb. U Rwanda nk’uko bisanzwe, rwari ruhagarariwe mu byiciro byose by’imikino ikinwa muri iri rushanwa.

Amakipe yari ahagarariye u Rwanda, yabashije kwitwara neza kuko muri buri cyiciro, u Rwanda rwatahanye igikombe ndetse n’imyanya myiza. Ibi birasobanura neza uburyo abahagarariye Igihugu bari bagiye biteguye beza babifashijwemo n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST].

Ikipe ya Immigration, yegukanye ibikombe bibiri. Yegukanye icy’umupira w’amaguru n’icya Volleyball mu cyiciro cy’abagabo. WASAC yatahanye umwanya wa kabiri mu cyiciro cya Volleyball y’abagabo. Muri ruhago, RMS yatahanye umwanya karindwi.

Mu cyiciro cy’abagore cya Volleyball, RRA yahize izindi iba iya mbere ndetse yegukana igikombe. Muri Basketball mu cyiciro cy’abagore, REG yahize abandi iba iya mbere, ikurikirwa na CHUB yatsindiwe ku mukino wa nyuma. Uretse kwegukana ibikombe kandi, ARPST binyuze kuri Mpamo Thierry Tigos uyiyobora, yahembwe nk’Ishyirahamwe ryabashije guhiga ayandi y’Abakozi muri Afurika muri uyu mwaka uri kugana ku musozo.

Ubwo u Rwanda rwaherukaga kwitabira imikino Nyafurika y’Abakozi, RRA yari yahakuye igikombe muri Volleyball mu cyiciro cy’abagore, mu gihe RBC yo yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru.

Byari ibyishimo
u Rwanda rwatahanye ibikombe bine
Ibendera ry’Igihugu barihesheje agaciro mu mahanga
Bahaciye Gitore

UMUSEKE.RW