Umusirikare ukekwaho kurasa abantu batanu yaburanye mu ruhame

Nyamasheke: Urukiko rwa Gisirikare Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024, rwatangiye kuburanisha mu ruhame, urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39, ukekwaho kurasa abantu  batanu mu Karere ka Nyamasheke abasanze mu kabari.

Urubanza rwatangiye mu gitondo ,  rwabereye mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi, aho icyaha cyabereye.

Amakuru avuga ko  Sergeant Minani arasa abaturage ngo byatewe n’umujinya yagize nyuma yo guterana amagambo na nyiri akabari wamuhaye inzoga yamwishyuza mu ntoki undi agashaka kwishyura kuri telefone, biteza umwiryane.

Uwo musirikare ngo yaje gusaba ko yarenzaho igihumbi ariko Nyirakabari akomeza kumuhakanira.

Icyo gihe  Sergeant Minani yagize umujinya arasohoka, agaruka arasa abari mu kabari ariko uwo bateranye amagambo anyura mu idirishya ashobora gukiza ubuzima bwe.

Umusirikare wa RDF yarashe abantu batanu

Iri buranisha  ryitabiriwe n’abantu batandukanye
Umusirikare  warashe abantu batanu yaburanye mu ruhame

UMUSEKE.RW