Umusore wari utwaye igare yapfuye bitunguranye

Nyanza: Umunyonzi wari utwaye igare, ahetse imizigo yaguye muri rigole ahita apfa. Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Gahondo mu mudugudu wa Kamatovu.

UMUSEKE wamenye amakuru ko muri kariya gace habaye impanuka aho umunyonzi wari utwaye igare yaguye ahita apfa.

Nyakwigendera yitwa NSHIMIYIMANA Christian w’imyaka 28.

Yari atuye mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Kavumu mu mudugudu wa Karukoranya A.

Yavuye ahitwa i Mugandamure mu murenge wa Busasamana i Nyanza, yerekeza ahitwa kuri Arete mu karere ka Huye, apakiye Kg 175 z’umuceri (udufuka turindwi twa Kg25 kamwe).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza