Urubyiruko n’abafite ubumuga baracyagorwa no kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Hasabwe ko imikoranire n'izindi nzego za leta yashyiramo imbaraga

Bamwe mu rubyiruko n’abafite ubumuga muri rusange  bagaragaza ko hakiri ibibazo bitandukanye bikibangamiye ubuzima bw’imyororokere bityo bikwiye kwitabwaho.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024, mu nama igamije ubuvugizi  yateguwe n’umushinga Make Way , ukorera mu Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR).

Mukombe Annet, ni Umukozi w’umuryango w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga mu Rwanda akaba n’urubyiruko rufite ubumuga.

Uyu avuga ko imyumvire y’amwe mu madini  ku bijyamye n’ubuzima bw’imyororokere ikiri hasi bityo hakwiye izindi mbaraga.

Ati “Ukuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu miryango kuracyari hasi, kimwe no mu madini. Mu madini ni hamwe mu hahurira n’abantu benshi batandukanye.

Uyu munsi nka njye cyangwa undi mukobwa tungana, witegura gushaka, ntabwo afite uburengenzira bwo kujya muri serivisi zo kuboneza urubyaro ngo pasiteri abimenye. Uyu munsi umukobwa uri muri korali bamubonanye agakingirizo mu ikofi cyangwa mu mufuka arahagarikwa muri korali nkaho bakabimushimiye ko yirinda, ahubwo baramuhagarika.”

Akomeza agira ati “Iyo wa mukobwa ufite ubumuga cyangwa utabufite iyo yatwaye inda , akirukanwamu muryango , ntabwo kenshi ajya kuri wawundi wamuteye inda. Ajya aho yibana, kugira ngo wa mwana kugira ngo akure, bizamusaba gusambana n’undi uzamusigira undi, bikazaba uruhererekane kugira ngo abashe kurera abo ari kubyara. Bikazaba uburaya no kwicuruza bihoraho.”

Mukombe asaba ko urubyiruko n’abafite ubumuga bakwiye gutegwa amatwi ntibahezwe muri sosiyete.

Ati “ Icyo dusaba nuko sosiyete yumva ko urubyiruko ruhari,rutekereza , batubaze, murasha iki. Ngarutse ku bantu bafite ubumuga, sosiyete itwumve ,idutege amatwi.Aho umusore ufite ubumuga bw’ubugufi ukumva nk’umuganga yanze kumusiramura,avuga ngo ndakataho iki, bikamutera gutekereza bidasanzwe kandi nawe afite uburenganzira bwo kugira amahirwe y’ubuzima,umuntu wese wisiramuje agira.”

- Advertisement -

Umuhuzabikorwa  w’umushinga Make Way ku rwego rw’Igihugu, Dusenge Ariane, avuga ko hari ubwo usanga hari abantu bafite ibibazo by’uruhurirane badahabwa serivizi z’ubuzima bw’imyororokere kubera imiterere yabo.

Ati “Hari ibintu nka bitatu bihurira ku muntu umwe , kuba ufite ufite ubumuga, uri umukobwa,ukaba utarize, bikugiraho ingaruka zikubye, ugasanga imbaraga zigaragara ko zashyizweho na  leta wowe ntibiri kukugeraho kuko uhambiriwe n’imigozi myinshi.”

Kuba umwana w’umukobwa afite ubumuga akaba ashobora guhura n’ihihoterwa, uyu munsi akaba atabona serivisi kandi hari amafaranga menshi yashowe muri isange one stop center, ariko kubera ko uwo mwana ubumuga afite ntabwo bumworohera.iperereza ntabwo ribasha gukorwa kuko ibimenyetso bishobora gutakara, kubera kwitinya.

Ashobora kujya kuri Isange akabura uwo abwira kubera ko nta muntu uzi ururimi rw’amarenga.Nubwo yaba afite umusemurirra ashobora kwitinya, kuko ntabwo yabwira umuntu ngo ngwino unsemurire bamfashe ku ngufu.Usanga abantu bafite ubumuga batagira uruhare mu bintu leta iba yashoyemo amafaranga menshi , ari uko tutareba twa tuntu duto .”

Dusenge asanga hakwiye imikoranire hagati ya leta n’imiryango itari iya leta .

Yongeraho kandi ko umuturage akwiye kuba ku isonga ,himakazwa imikoranire hagati ya leta n’imiryango itari iya leta ikora ku buzima bw’imyororokere.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima ,RBC, ushinzwe serivisi zo kuboneza urubyaro,Serucaca Joel, avuga ko leta yifuza ko buri muturage yagira imibereho myiza bityo  ibibazo byagaragajwe bigiye kwitabwaho.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko buri wese yagera kuri serivisi y’ubuzima kandi akazigeraho zingana n’undi.Nubwo rimwe na rimwe bitewe n’uwatanze serivisi cyangwa se n’ibikoresho bidahari ntabwo bigerwaho ariko niyo ntego.”

Akomeza ati “Nyuma y’iyi nama ibyo twaganiriye tugiye kugerageza kubishyira mu bikorwa aho bitari binozwe. Buriya kenshi nuko umuntu aba adafite amakuru . Turifuza ko batwegera bakaduha amakuru  kugira ngo tubashe kubaha serivisi zibanogeye. “

Hagaragajwe ko urubyiruko n’abafite ubumuga bakigorwa no kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere

UMUSEKERW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *