Urwego rw’Abikorera ruri ku isonga mu kurya Ruswa

Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, TI-Rwanda [Transparency International Rwanda], wagaragaje ko a Urwego rw’abikorera mu Rwanda, ruza ku isonga mu barya ruswa nto.

Ibi byagarutsweho ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2024, TI Rwanda yamurikaga ubushakashatsi  ku bipimo bya ruswa nto mu Rwanda (Rwanda Bribery Index 2024),.

TI Rwanda ivuga ko Urwego rw’Abikorera rwaje ku mwanya wa mbere mu zigaragaramo ruswa aho iri ku kigero cya 13%, mu gihe Polisi y’Igihugu yo yagaragayemo ruswa ku gipimo cya 9, 4%, naho muri REG ruswa iri kuri 7, 8% no muri WASAC iri kuri 7, 2%.

Transparency International Rwanda ivuga ko mu baturage 2400 babajijwe mu 2024 batanze ruswa ingana 17.041.203 Frw avuye kuri 22.814.500 Frw mu 2023.

Ruswa nyinshi yatanzwe mu nzego zibanze ku kigero cya 56%, Polisi 18%, abacamanza 11%.

Mu baturage bakoreweho ubushakashatsi, abavuze ko basabwe ruswa mu gihe bagiye gusaba serivisi ni 15,90%, mu gihe abavuze ko basabye kuyitanga ni 2,60%, mu gihe abagera kuri 81,50% bavuze ko batigeze basabwa ruswa cyangwa ngo basabe kuyitanga.

TI ivuga ko ababajijwe bari hagati y’imyaka kuva kuri 18- 60  ndetse ko mu myaka ine ( 2020-2024) abavuze ko ruswa yazamutse  bavuye kuri 20.50% -17.20 %.

TI Rwanda  ivuga ko serivisi zikunda kurangwamo na ruswa  iza ku isonga ari ibijyanye n’imyubakire idakurikije amategeko  hagendewe ku gishushanyo mbonera , aho ifite 39.10%.

Ikurikirwa n’ibijyanye no gusaba ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga aho bifite 36.60%.

- Advertisement -

Gusaba icyangombwa cyo kubaka byo bifite 33.50%. Kugira ngo umuntu ahabwe umuriro mu rugo nabwo uyu muryango wavuze ko bikunze kugagaragaramo ruswa aho biri 16% naho ngo umuntu ahabwe amazi mu rugo byo biri 15.50%.

Imitangire y’akazi mu nzego z’abikorera na byo biri 14.40% . Ni mu gihe kugira ngo umuntu abashe  gusubikisha urubanza mu nkiko biri kuri 7.10%.

Ingano ya Ruswa yagiye itangwa muri serivisi

Umuryango wa Transparency International uvuga ko  abacamanza baza ku isonga aho  bishyuwe angana na 271,428 Frw . Muri rusange Abancamanza bishyuwe ruswa ingana 1,900,000 . Harimo ibihumbi 600 kugira ngo urubanza rusubikishwe, ibihumbi 500 kugira ngo umuburanyi atsinde, ndetse n’ibihumbi 800 kugira ngo umuburanyi abone inyandiko z’urukiko.

Izindi servisi ni nkaho  Polisi y’Igihugu yo ni  ivugwa ko yishuwe nibura amafaranga  106,379 Frw .

Muri Rib yo ni amafaranga angana 82,272. Za banki yo ni 77. 200 Frw. REG 20,533 Frw, Wasac ni 34,500, Rwanda Revanue Authority ni 25,222.

UMUSEKE.RW