Urwibutso Abanyamakuru bafite kuri DJ Innocent witabye Imana

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
DJ Innocent ashimirwa kuba yari afite ubuhanga mu kazi kandi akarangwa n'ubwitonzi

Umunyamakuru Uwitonze Innocent Tresor wamenyekanye nka Dj Innocent wakoreraga Isango Star uheruka kwitaba  Imana  mu buryo butunguranye, abanyamakuru bamushimira ubuhanga n’ubwitange bwe bwamuranze mu kazi.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024, bitangajwe n’ikigo uyu musore yakoreraga.

Iryo tangazo ryagiraga riti “Umuryango mugari wa Isango Star Radio&TV ubabajwe no gutangaza urupfu rw’umunyamakuru Uwitonze Innocent Tresor (Dj Innocent), witabye Imana azize urupfu rutunguranye.”

Bashenguwe n’urupfu rwe

Urupfu rwe, rwakoze ku mitima ya bamwe mu banyamakuru bakoranye ndetse n’abo bakoranaga muri iki gihe n’abandi bagiye bahura na we mu bihe bitandukanye.

Uwitwa Ngenzi Pamphile yagize ati “Innocent namuherukaga kera ndacyafite nka 100GB za movies yampaye kuva yasimbura DJ Bob ahantu yakoreraga muri Matheus ndetse ubwa nyuma muheruka yakoreraga kwa Rubangura .Yambereye umuntu mwiza kdi udashyize imbere gukunda amafaranga! Nyagasani akomeze abe basigaye RIP DJ!”

Peter Clever Nizeyimana ukorera Radio/TV1 mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko bakoranye nawe ubwo yakoreraga  Isango  star mu 2021.

Avuga ko yashenguwe no kumva inkuru y’urupfu rwe cyane ko yari umusore w’umuhanga kandi urangwa n’ubwitonzi.

Yagize ati “Ubwo nakoraga ku Isango star mu 2021, ni umuntu twahuraga cyane mu mpera z’icyumweru kuko yakoraga mu mpera z’icyumweru nange akahansanga naje  gutegura ibiganiro byo mu kiganiro cy’imyidagaduro cya Sunday Night , nkanategura  amakuru yaranze icyumweru.

- Advertisement -

Akahansanga kuwa Gatandatu naje gutegura ibirari by’ubutegetsi, byatambukaga ku cyumweru, twarahuraga kenshi. Kumva ko yitabye Imana ni ibintu bitanyoroheye kubyakira kuko hari hashize gito tuvuganye ambwira ko twaburanye. “

Akomeza ati “ Yacishaga macye . Ni umuntu igihe cyose wabaga umukeneye, yabonekaga.Ikindi ni umuhanga kuko ni umwe mu bantu ba mbere bakoraga neza  ibiganiro birebana na sinema .Yari afite umwihariko mu gusobanura filimi. Ansigiye gukora cyane ,ansigiye kubana n’abandi neza.”

Dj Innocent yari azwi cyane mu gutangaza amakuru yerekeranye na sinema yakundaga gutangaza mu buryo bw’ibyegeranyo byatambutswaga mu biganiro bya Isango Star.

Yitabye Imana nyuma y’urupfu rw’undi munyamakuru witwa rwa Habababyeyi Pascal wakoreraga Radio TV10.

Biteganyijwe ko kuwa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025 ari bwo azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Ni mu gihe kuri iyo tariki mu masaha ya saa yine (10h00) kuri chapelle ya St Agnes Rubilizi hazaturirwa igitambo cya Misa cyo kumusabira.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *