Uwiyita Impano y’Imana kuri Youtube yakatiwe gufungwa iminsi 30

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Uwiyita Impano y’Imana kuri Youtube yakatiwe gufungwa iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, wategetse ko Ngirinshuti Ezechiel usanzwe ari umuyobozi wa shene ya youtube yitwa ‘Impano y’Imana’ ari nayo mazina yari amaze kwamamaraho, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho, rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Rwagaragaje ko ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo akekweho ibyaha akurikiranyweho.

Urukiko kandi rwashimangiye kandi ko ibyaha aregwa aramutse abihamijwe n’urukiko yahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka ibiri.

Rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma a akurikiranywaho ibyaha afunzwe.

Ngirinshuti akurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *