Abaregwa kwica umunyerondo barasaba kugirwa abere

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwaburanishije ubujurire abagabo batatu bo mu karere ka Nyaruguru baregwa kwica umunyerondo wari mu kazi

Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwaburanishije ubujurire abagabo batatu bo mu karere ka Nyaruguru baregwa kwica umunyerondo wari mu kazi.

Abaregwa bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe, barasaba kugirwa abere ni mu gihe ubushinjacyaha bwo busaba ko igihano bakatiwe cyitavanwaho.

Abaregwa ni abagabo batatu, ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cy’ubujura bwitwaje ikiboko byanaviriyemo  umunyerondo wari mu kazi kwicwa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwabakatiye igihano cy’igifungo cya burundu.

Jean Damascene Muhire ni umwe muri bo yajuriye yitwaje ko afite urupapuro yandikiwe n’umujyanama w’ubuzima mu gace atuyemo.

Urwo rupapuro rw’umujyanama w’ubuzima ruremeza ko Jean Damascene Muhire uriya umunyerondo apfa yararwaje umwana ari kumwitaho.

Muhire Jean Damascene kandi afite urupapuro rwasinyweho n’ubuyobozi bw’Akagari ko Muhire asanzwe yitwara neza mu gace yari atuyemo.

Me Ineza Jules Lambert wunganira Muhire Jean Damascene yavuze ko umukiriya we nta ruhare yagize mubyo aregwa.

Me Lambert aravuga ko umukiriya we yafashwe hashize iminsi ine nyakwigendera wari umunyerondo Nyabyenda yishwe.

- Advertisement -

Me Lambert ati”Kuki yafashwe hashize igihe kandi atarigeze acika ubutabera kuva na mbere.”

Abashinja Muhire Jean Damascene kwica uriya munyerondo bamwe muri bo baribwe mu gicuku bakavuga ko bamubonye muri icyo gicuku ibyo we aburana ahakana.

Jean Damascene wari usanzwe acukura umucanga yasabye urukiko ko yazagirwa umwere runashingiye ko yarasanzwe yitwara neza.

Undi bareganwa witwa Eric Nsanzimfura nawe wakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu yasabye kugirwa umwere ku rwego rw’ubujurire.

Avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe kumuhamya icyaha rwashingiye ku buhamya bw’umutangabuhamywa wafatanwe telephone ya nyakwigendera Nyabyenda.

Eric aravuga ko ubuhamya bumushinja ari ibinyoma kuko uwo wafatanwe telephone yavuze ko iyo telefone yayiguze n’uwitwa Cyarukweto.

Eric ati”Uwatanze ubuhamya bushinja yavuze ko Cyarukweto twari kumwe iyo telefone igurwa kandi nyamara iyo telefone ayigura ntitwari kumwe.”

Eric yakomeje agira ati”Kuki uriya unshinja we ubushinjacyaha butamuzanye ngo tunyomozanye?.”

Eric yemeje ko uriya Cyarukweto uvugwa ko yagurishije telefone yishwe n’abantu batazwi.

Eric ati”Ntaho mpuriye n’aba bagabo tureganwa ntitwari tuziranye ntidutuye mu kagari kamwe, natunguwe ahubwo n’uburyo twahujwemo tugirwa abanyacyaha.

Undi mugabo uri muri iyi dosiye yitwa Misago Gasore nawe yasabye ko yagirwa umwere ko abavuga ko bamubonye ari mu gitero cyateye muri kariya gace kikiba ndetse kikanica umunyerondo bamubeshyeye.

Ati”Twe turegwa icyo duhuriyeho ni uko turi abasigajwe inyuma n’amateka twari dutunzwe no guca inshuro ariko by’umwihariko njye ntabwo niba, sinanica.”

Kuba aba bagabo uko ari batatu basaba kugirwa abere ubushinjacyaha bwo ntibubikozwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bagabo bagiye kwiba bitwaje intwaro gakondo nk’imihoro, amashoka, n’ibindi maze babona umunyerondo witwa Nyabyenda baramwica bamukubise ibyo bari bitwaje.

Kuri Jean Damascene Muhire ubushinjacyaha bwavuze ko kuba yari arwaje umwana bitamubuza kuba mu gicuku yajya kwiba no kwica.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Uwo mujyanama w’ubuzima wanditse ibyo ntibabana byibura ngo amenye aho uyu Muhire yari kujya mu gicuku.”

Kuri Nsanzimfura Eric ubushinjacyaha buvuga ko mu bamushinja harimo nabo yari yibye kandi Eric afite inzitwazo zitandukanye mu rwego rwo guhakana icyaha ariko ubundi yagikoze.

Ubushinjacyaha buravuga ko Misago Gasore ari guhakana icyaha nyamara   ubwo yari afunze baramusohoye, abamushinja bahita bamubona bavuga ko bamubonye mu gitero cyibye ndetse ari no mu bishe nyakwigendera umunyerondo witwa Nyabyenda.

Ubushinjacyaha burasaba ko bakomeza gufungwa igihano cya burundu.

Uko ari batatu batawe muri yombi mu mwaka wa 2019 baregwa icyaha cyo kwiba bitwaje intwaro gakondo, aho hari mu gicuku banica umwe mu banyerondo witwa Nyabyenda.

Icyaha cyabereye mu Mudugudu w’Akabacuzi mu kagari ka  Rusenge mu Murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru.

Bari kujurira igihano bahawe cy’igifungo cya burundu mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.

Niba nta gihindutse umucamanza arasoma uru rubanza tariki ya 14 Gashyantare 2025.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/NYANZA

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *