Abasirikare 9 ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abasirikare 9 bo mu Ngabo ziri Butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo buzwi nka MONUSCO, bakomerekeye mu mirwano mu nkengero za Sake.

MONUSCO yemeje ko abasirikare bayo icyenda bakomeretse bakajyanwa kuvurirwa i Goma.

Mu itangazo ryayo, yavuze ko batanu bakomerekeye mu mirwano yo ku wa Gatanu, mu gihe abandi bane na bo barasiwe i Sake.

MONUSCO yatangaje ko ikomeje kuba muri iyi mirwano ku ruhande rw’ingabo za FARDC zirimo kurwana na M23.

Yavuze ko bagabye ibitero hakoreshejwe imbunda za rutura ku birindiro by’abarwanyi ba M23 muri Sake no mu nkengero zaho.

MONUSCO yatangaje ko iri gukorana n’ingabo za FARDC mu gucunga umutekano amanywa n’ijoro, mu rwego rwo kongera imbaraga z’ubwirinzi hafi y’umujyi wa Goma wugarijwe n’inyeshyamba.

Yongeyeho ko bari kwifashisha indege za Gisirikare no gutera ibisasu biremereye kugira ngo babashe kwisubiza Sake n’utundi duce.

Inyeshyamba za M23 ziherutse kuburira ingabo zo mu bihugu bya Africa y’Amajyepfo, SAMIDRC n’iza MONUSCO ko nizivanga mu mirwano na zo ziraswaho.

Mu itangazo ryo ku wa 22 Mutarama 2025, babwiye ingabo za SADC (SAMIDRC) na MONUSCO ko batari mu bo barwana.

- Advertisement -

Ati “Ibimenyetso byose birerekana ko MONUSCO na SAMIDRC bitegura kudutera, ku bw’iyo mpamvu turirwanaho.”

Umutwe wa M23 wagaragaje gahunda yo gufata umujyi wa Goma, izi nyeshyamba ziragenzura agace ka Sake ndetse zikomeje gufata ibindi birindiro muri teritwari ya Nyiragongo.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, avuga ko iyi ntambara ishobora gukomeza kwaguka, ikazakwira akarere kose RDC iherereyemo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *