Amagaju yagarikiye APR i Huye – AMAFOTO

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Igitego cya Ndayishimiye Edouard ku munota wa 56, cyatumye ikipe ya Amagaju FC itsinda APR FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2025, ukabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Ni umukino wagiye kuba abakunzi ha APR FC bicinya icyara nyuma y’uko Mukeba Rayon Sports yari yaraye agarikiwe kuri iyi Stde ya Huye na Mukura VS iyitsinze 2-1.

Niyongabo Amars utoza Amagaju yari yabanje mu kibuga abakinnyi barimo ;Twagirumukiza Clement, Nkurunziza Seth, Shema Jean Baptiste, Dusabe Jean Claude, Matumona Wakonda, Tuyishime Emmanuel, Semageni Cyrille, Rachid Mapoli, Malanda Destin, Ndayishimiye Eduard na Ciza Useni Seraphin.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga bari ;Pavelh Ndzila, Niyomugabo Claude, Aliou Soaune, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clement, Dauda Yusig, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert Dushimimana Olivier na Tuyisenge Arsene.

Bitandukanye n’umukino wari wabanje ku wa Gatandatu, uyu munsi Stade ya Huye ntiyari yuzuye.

Saa Cyenda zuzuye z’amanywa, abasifuzi bayobowe na Twagirimukiza Abdoul, batangije umukino, maze abakinnyi b’Amagaju FC barawutangiza.

Ku munota wa kabiri w’umukino, APR FC yagerageje gutsinda igitego cya mbere ubwo Tuyisenge Arsène batazira Tuguma yashotaga umupira uremereye ariko umuzamu wa Amagaju Twagirumukiza Clement akawukuramo.

Ku munota wa gatanu w’umukino, rutahizamu w’Amagaju, Useni Ciza yageze imbere y’izamu rya APR FC ariko myugariro Niyigena Clèment, amubuza kuwukina.

Iminota 15 y’umukino ya mbere, amakipe yombi nta kidasanzwe yakinnye agerageza gushaka igitego.
Ku munota wa 18 w’umukino, APR Fc yabonye amahirwe yashoboraga kubyara igitego ariko Mugisha Gilbert aragwa.

- Advertisement -

Ku munota wa 21, umuzamu wa APR FC yakuyemo umupira woroheje wari utewe na Ndayishimiye Eduard.

Koroneri ya mbere y’umukino yabonetse ku munota wa 23 ari iya APR FC. Ni koroneri itagize igikomeye ibyara kuko Niyibizi Ramadhan yayiteye myugariro w’Amagaju, Matumona Wakonda umupira awukuzamo umutwe.

Hagati y’umunota wa 32 na 35, ikipe y’Ingabo yayoboye umukino ishaka igitego mu buryo bubiri harimo ubwo Tuguma yahushije umupira ugashyirwa muri koroneri ndetse n’umutwe watewe na Niyigena Clèment ariko ugaca hejuru y’izamu.

Nyamukangagira yongeye kurata ikindi gitego cyabazwe! Ruboneka Jean Bosco ahaye umupira Tuyisenge Arsene nawe awushyira kwa Niyibizi Ramadhan arekura ishoti rikubita igiti cy’izamu maze Dushimimana Olivier agiye gusobyamo biranga.

Ikipe yo mu Bufundu, yabonye koroneri ya mbere ku munota wa 37 yatewe ariko kapiteni Niyomugabo Claude umupira akawukuramo.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangijwe n’ikarita y’umuhondo yereteswe Mugisha Gilbert ku ikosa yakoreye Sebagenzi Cyrille.

Amakipe yombi ajya kuruhuka ari 0-0.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye na kufura APR FC yabonye iturutse ku ikosa Malanda Destin yakoreye Ruboneka.

Ni umupira uteretse utagize icyo imara kuko umupira Ruboneka yawuteye hejuru y’izamu.

Amagaju FC yatsinze igitego cya mbere, ku munota wa 56 cyatsinzwe na Ndayishimiye Edouard ku mupira yibye ba myugariro ba APR FC, maze abo mu Bufundu binaga ibicu.

Umutoza wa APR FC nyuma yo gutsindwa igitego, yakoze impinduka akuramo Dushimimana Olivier na Niyibizi Ramadan basimburwa na Kwitonda Allain Bacca na Lamine Bah.

Ikipe y’Ingabo yatangiye gusatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura, ikoresha imipira miremire yaterwaga y’imiterekano irimo koroneri yabonetse ku munota wa 65 ariko itewe na Ruboneka, umupira Nshimiyimana Yunussu awushyize ku mutwe urarenga.

APR FC ku wa 67 yakoze impinduka mu kibuga havamo Mugisha Gilbert hinjira mu kibuga Mamadou Sy, mu rwego rwo gushaka ibitego.

Ibitego byakomeje kubura bituma abatoza ba APR FC bongera gukora impinduka, Richmond Lamptey yasimbuye Dauda Yusif mu gihe Nzotanga yasimbuye Nshimiyimana Yunussu.

Ku munota wa 84, APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ubwo Mamadou Sy yateraga umupira ariko umuzamu w’Amagaju FC, Twagirumukiza Clèment, umupira akawushyira arawurenza, maze koruneri yatewe na Ruboneka, ntiyagira icyo itanga.

Ku wa 89, Kwitonda Allain Bacca yahushije igitego ubwo yateraga umupira ugakubita igiti kizamu n’umuzamu akawukuramo.

Abasore ba Amars, bakomeje gucunga igitego cya bo, maze iminota 90 irangira begukanye amanota y’uyu munsi ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Ibi byatumye APR FC igumana umwanya wa kabiri n’amanotà 31, mu gihe Amàgaju FC aguma ku mwanya wa karindwi n’amanota 21.

Abakunzi b’Amagaju FC bari mu byishimo
Abakunzi ba APR FC, bibazaga ibibayeho
Ntibumvaga ibiri kuba
Mu buranga bwa bo hari hijimye
Chairman w’ikipe y’Ingabo, Brig. Gen Déo Rusanganwa, ntiyumvaga ibibaye
Sebutege Ange uyobora Akarere ka Huye, yarebye uyu mukino
Amagaju FC yatsinze APR FC igitego 1-0
APR FC yagize umunsi mubi i Huye
Ni umukino warimo byinshi
Ruboneka Bosco yatanze byose ariko umunsi wari mubi kuri bo
Dushimimana Olivier wa APR FC, yatanze byose ariko wari umunsi mubi kuri bo
Muzungu ntako atagize ariko byanze

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE i Huye

Igitekerezo 1
  • Apr yatsinzwe na magaju
    Police yatsinzwe na magaju
    Pyramide yakuyemo apr yageze mu matsinda
    Constantine yakuyemo police yageze mu matsinda
    Turacyafite urugendo rureru abategura umupira wacu nimushire imbaraga mu kuramura ABana .abâtoza badhoboye mu bana tournoi zinshi mu bana interscolaire mu bana mwihe imyaka 5 tuzabona umusaruro.Andreas atoza academic apr yarabitweretse.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *