Bamwe mu basirikare ba FARDC barokotse intambara barambitse intwaro hasi

Ubutumwa bw’ingabo za Uruguay ziri mu burasirazuba bwa Congo bwatangiye kwakira intwaro za bamwe mu basirikare ba Congo batsinzwe urugamba mu mujyi wa Goma, umutwe wa M23 wasabye abasirikare bagihari kurambika intwaro hasi.

Leta ya Congo yari yageregeje kurinda bikomeye umujyi wa Goma ikoresheje abacanshuro ariko aho bigana birasa naho isaha ku yindi inyeshyamba za M23/AFC zatangaza ko zigaruriye uyu mujyi bivuze ko Kivu ya Ruguru yose baba bayibohoje.

Ingabo za Urugauy ziri muri MONUSCO, zasohoye itangazo zivuga ko itsinda ry’ingabo riri ahitwa Rusayo mu nkengero za Goma ryakiriye abasivile bahunga na bamwe mu ngabo za Congo bemeye kurambika intwaro zabo hasi.

Kugeza ubu umwe mu basirikare ba Uruguay yaguye mu mirwano irimo iba mu burasirazuba bwa Congo, akaba ari umwe mu basirikare batatu ba Monusco bapfuye.

Umutwe wa M23 nyuma yo kubuza ingendo ku kibuga cy’indege cya Goma, wanatangaje ko wahagaritse ingendo zo mu kiyaga cya Kivu.

Lawrence KANYUKA Umuvugizi wa M23 yavuze ko ibikorwa byose bikorerwa mu kiyaga bihagaritswe kugeza hatanzwe irindi tegeko.

Yasabye abasirikare ba FARDC bagifite intwaro kuzishyikiriza MONUSCO, no kujya kuri Stade y’i Goma bitarenze saa kenda z’igicuku (03h00 a.m).

Ibyo ngo bidakozwe umutwe wa M23 urakomeza intambara yo gufata umujyi wa Goma.

Gusa mu masaha y’ijoro mu mujyi wa Goma hakomeje kumvikana amasasu. Hanagaragaye amashusho “bivugwa ko ari ay’inyeshyamba za M23” zigenda mu mujyi nta nkomyi.

- Advertisement -

 

VIDEO

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • John

    Umuseke muri aba mbere.
    Abanzi ba DRC nibo ubwabo