Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko amahanga n’imiryango itandukanye, “isakuza” nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe Masisi-Centre byirengagiza ingingo enye.
Hashize igihe gito umutwe wa M23 ufashe agace ka Masisi-Centre ari naho hari ibiro bikuru bya Teritwari ya Masisi.
Amahanga n’imiryango itandukanye, Ubumwe bw’Uburayi, Leta zunze ubumwe za America, MONUSCO byasohoye amatangazo asaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano, no kubahiriza agahenge kemejwe muri Kanama 2024 kugira ngo Leta ya Congo n’u Rwanda bikomeze ibiganiro byo gusubiza umubano mu buryo, bibera i Luanda muri Angola.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko amatangazo yamagana M23 gufata agace ka Masisi-Centre, anashyira mu majwi u Rwanda avuga ko rufasha ziriya nyeshyamba, no gukoresha imvugo y’uko havogerewe ubusugire bw’igihugu cya Congo Kinshasa.
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko hari ukuri kwirengagizwa, mu ngingo enye yagaragaje.
Bwa mbere, ngo muri Masisi ibice byinshi byari mu maboko y’umutwe wa FDLR avuga ko ari uw’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe ngo amahanga ntiyasakuje ko ubutaka bwa Congo bufitwe n’umutwe w’amahanga, nta n’uwasohoye itangazo avuga ko ubusugire bwa Congo bwavogerewe n’abigaruriye ubutaka burimo n’ubw’abavuga Ikinyarwanda b’Abatutsi bari muri Congo.
Ku bw’ibyo Amb. Nduhingirehe akavuga ko bisa naho umutwe w’abantu bakoze Jenoside ufite uburenganzira muri Congo, buruta ubw’abantu bahasanze, ndetse “bashaka no kurimbura”.
Ukundi kuri, Amb. Nduhungirehe agaragaza ko abacanshuro b’Abanyaburayi bari mu burasirazuba bwa Congo mu buryo butemewe n’amategeko mpuzamahanga, bakaba bafatanya n’ingabo za Congo, FDLR, CMC Nyatura, (Wazalendo), n’ingabo z’u Burundi, ibyo na byo ngo bigomba kwitabwaho.
Amb. Nduhungirehe avuga ko Ubumwe bw’Uburayi n’ibihugu abacanshuro baturukamo bikomeza guceceka, no kutagira icyo bikora kuri abo bacanshuro.
- Advertisement -
Icya gatatu, Nduhungire avuga ko amatangazo y’Ubumwe bw’Uburayi n’ibindi bihugu atarimo gusubiza impamvu muzi z’ibibazo biri muri Congo, harimo ihohotera rikorerwa Abatutsi bo muri Congo, imvugo zibiba urwango, ivangura no gushaka kurimbura ubwoko.
Yagaragaje ko abo bantu bavuga Ikinyarwanda, bari muri Congo ku mpamvu zizwi z’amateka aho ibihugu by’Uburayi bwashyizeho imipaka, igasiga bamwe mu Banyarwanda bisanze muri Congo.
Icya kane, Minisitiri Nduhungirehe avuga ko amatangazo asohorwa n’ibihugu n’imiryango itandukanye, atarimo gusaba ibiganiro mbona nkubone hagati ya leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 kugira ngo ibibazo bihari biganirwe, binakemuke mu buryo burambye.
Amb. Nduhingire asanga ibibazo biri mu burasirazuba bwa congo bitazakemurwa no kwihutira kuvuga, amafoto meza agaragaza abahanye ibiganza, cyangwa kujenjekera ubuyobozi bwa Congo “bugafatwa cyana”, cyangwa guhora amahanga ashinja no kwitana ba mwana.
Yasabye amahanga guha agaciro kuba bamwe mu Banye-congo by’umwihariko Abatutsi batotezwa, no kuba umutekano w’u Rwanda ubungamiwe, n’amagambo y’ubushotoranyi akoreshwa na Perezida Antoine Tshisekedi, ibyo ngo byitaweho byafasha ko amahoro n’umutekano mu karere biboneka kandi bigasagamba.
Kugeza ubu mu burasirazuba bwa Congo imirwano ikomeje Kubica hagati ya M23 n’ihuriro ry’imitwe y’ingo ifatanya n’iza Leta, FARDC, iri kubera mu nkengero za Sake, muri kilometer nkeya mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.
ISESENGURA
UMUSEKE.RW
Mwaramutse bandits I b’umuseke,ibyo ministre avuga kubwibyo Europe n’amercan bakoresheje imvugo yo kwamagana M23 erega ntibitangaje kobabivuga doreko Aho kugirango président wa congo yegere M23 bagirane ibiganiro nkabenegihugu ahubwo yegera ibyobihugu agirango bizategeka M23 ngo subira inyuma.murakoze