Blaise Itangishaka yareze AS Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kuyivamo hari ibyo adahawe birimo imishahara n’ibindi, Blaise Itangishaka yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, arisaba kumwishyuriza AS Kigali imufitiye arenga miliyoni 2 Frw.

Uyu wakiniye AS Kigali mu mwaka w’imikino 2023-24, yandikiye Ubunyamabanga Bukuru bwa Ferwafa, asaba ko bwamwishyuriza AS Kigali imufitiye miliyoni 2.4 Frw.

Aya mafaranga Blaise yishyuza, arimo imishahara y’amezi ane atigeze yishyurwa n’iyi kipe ubwo yayikiniraga.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ubwo yiteguraga gutangira uyu mwaka w’imikino 2024-25, yabanje kugira icyo iha abakozi ba yo barimo abakinnyi.

Gusa abatarakomezanyije na AS Kigali, bo bivugwa ko bamwe ntacyo bahawe. Abataragize icyo bahabwa UMUSEKE wamenye, harimo Ishimwe Fiston, Itangishaka Blaise, Bishira Latif, Nyarugabo Moïse, Ndayishimiye Antoine Dominique na Rugirayabo Hassan.

Itangishaka wakiniye APR FC na Marines FC, kuri ubu ni umutoza wa APR WFC.

Blaise Itangishaka yasabye FERWAFA kumwishyuriza AS Kigali
Bivugwa ko na Bishira Latif yareze AS Kigali

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *