Congo yafunze ambasade y’i Kigali inategeka ko abakozi bajya i Kinshasa

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo Kinshasa yasabye ko mu masaha 48 abakozi ba ambasade y’icyo gihugu mu Rwanda baba bazinze basubiye i Kinshasa.

Ubu busabe bukurikiye intambara imeze nabi hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Congo, FARDC.

Congo ivuga ko yifuza ko abakozi ba Ambasade yayo i Kigali bafunga imiryango kandi bataha i Kinshasa, imirimo yose ya Ambasade igahagarara.

Iki gihugu cyasabye n’u Rwanda kuba rwabigenza gutyo, abakozi ba Ambasade yarwo i Kinshasa bagahagarika imirimo bagataha.

Congo ivuga ko izubahiriza ibisabwa byose kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko ibyo Congo yakoze ari ukumenyesha mu mvugo ya dipolomasi, kuko ngo nta mudipolomate w’u Rwanda n’umwe uri i Kinshasa.

Yavuze ko abari bahari bagiye batotezwa banabwirwa amagambo mabi barahava.

U Rwanda na Congo byagiye bicyura ba Ambasade bobyo kuri buri ruhande.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Congo yari ifite abakozi batatu basigaye bakora imirimo itandukanye muri Ambasade y’i Kigali.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW