Nahimiyimana Théogene wamamaye nka DJ Theo mu kuvanga imiziki, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025, nyuma y’iminsi yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara yari yaramuzahaje.
Dj Theo yaguye mu bitaro bya Masaka, aho yari yajyanwe kwivuriza kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025.
Dj Theo yabanje kurwarira mu bitaro bizwi nko kwa Kanimba.
Yagiyeyo yumva atameze neza abwirwa ko ari ‘typhoïde’ icyakora uko iminsi yisunikaga agenda aremba ari na ko hagaragara indwara nshya.
Yaje kuharembera kugeza ubwo atakaje ubushobozi bwo kumva no kuvuga, guhumeka nabwo bisaba ko yongerwa umwuka.
Yaje kujyanwa mu Bitaro bya Masaka kuko amafaranga yo kumwitaho yari akomeje kuba menshi bityo hafatwa icyemezo cyo kumujyana mu bitaro bya Leta.
Mico The Best wari umaze iminsi afasha Dj Theo mu burwayi bwe, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rw’inshuti ye.
K John nawe uzwi ku mbuga nkoranyambaga wanakoranye bya hafi na Dj Theo, yamwifurije iruhuko ridashira.
Ati ” RIP Theo, Imana igutuze aheza”.
- Advertisement -
Benshi mu babanye n’abakoranye na Dj Theo bakomeje kugaragaza ko batunguwe n’urupfu rwe, bavuga ko yari umuntu mwiza, utavugaga menshi.
Nahimiyimana Théogene amamaye nka Dj Theo yari ikinege mu muryango we.
Uretse kuba yaracurangiye abahanzi batandukanye akigisha benshi mu ba DJs bafite izina, yitabye Imana akorana na Ibisumizi Records ya Riderman.
Yari umwe mu bavanga imiziki bubashywe hano mu Rwanda no mu karere.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW