Ese abayobozi ba Police ni abere mu bihe irimo?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko ikipe ya Police FC ikomeje gukora impinduka mu gice cy’abatoza ariko umusaruro ugakomeza kuba nkene, hatangiye kwibazwa niba koko ubuyobozi bwo ari abere ku buryo igihe cyose ikibazo gishakirwa mu mitoreze.

Uko imyaka ishira, ni ko hakomeza kuba impinduka mu batoza ba Police FC. Ni impinduka zo gutandukana na bamwe hinjira abandi bashya. Ziterwa no kuba igikombe cya shampiyona gikomeje kuba inzozi muri iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano. Nyamara mu makipe y’imikino y’amaboko y’uru rwego, begukana ibikombe uko bwije n’uko bucyeye.

Kuva iyi kipe yashingwa, haciyemo amazina y’abatoza benshi ariko icyita rusange bose bahuriyeho kugeza ubu, ni ukuba nta n’umwe wigeze ayihesha igikombe cya shampiyona n’ubwo hari abaciyemo bakabasha kuyihesha icy’Amahoro.

Mu bamaze kuyicamo bose, abatoza bayisheje igikombe cy’Amahoro, ni Casa Mbungo André [2015] na Mashami Vincent [2024]. Iyi kipe imaze imyaka 24 ikina mu cyiciro cya mbere, yakoze byinshi ariko nanubu Igikombe cya shampiyona gikomeje kuba iyanga.

Kuva yazamuka mu 2001, Police FC imaze gutozwa n’abarimo Kibukila [2001] wayizamuye, Mbarushimana Abdou wari wungirije nyakwigendera Koloma, Sogonya Hamiss [2002-2003], Seninga Innocent, Haringingo Francis [2019-2021], Mashami Vincent, Frank Nuttal [2021l, Casa Mbungo, Goran Kopunović [2010-2013],  Nshimiyimana Maurice ‘Maso’, Albert Mphande, Nkotanyi Ildephonse, Kirasa Alain [wari wungirije Mashami], Bisengimana Justin na Nyandwi [bungirije Mashami].

Abasesengura shampiyona y’u Rwanda, bakomeza kwibaza igituma iyi kipe idatwara igikombe cya shampiyona kandi ifite buri kimwe kiyemerera kuba yagitwara. Nyuma yo gusesengura ariko, hakatungwa urutoki mu buyobozi bwa yo kuko nta gisobanuro cyakwemeza umuntu uzi umupira ko abatoza ndetse n’abakinnyi bose bamaze kuyicamo baba ari bo babi badashoboye.

Aha rero ni ho havugwa ko ubuyobozi na bwo butari miseke igoroye. Bamwe batashatse ko amazina ya bo ajya hanze, bahamya ko Police FC yakunze kuyoborwa n’abadasobanukiwe neza iby’umupira w’amaguru ndetse batanabyumva.

Mu gihe ubuyobozi buba budafite ubumenyi buhagije ku mupira, biranagorana kubasha kumva neza ibyo abatoza n’abakinnyi bakeneye kugira ngo babe babasha guhatana kugeza ku mwuka wa nyuma.

Ikindi kivugwa kiba muri iyi kipe, ni imyumvire ya bamwe mu bayobozi ba yo. Aha harimo imvugo zibwirwa abakinnyi mu gihe batakaje umukino runaka, cyangwa mu gihe bari gutegura ukomeye. Amakuru avuga ko igitsure muri iyi kipe nta cyo kandi kiri mu bituma kurwanirira ikipe byiyongera.

- Advertisement -

Ikindi bivugwa ko kiba muri iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, ni uburyo abatoza baba bafite abakinnyi bitwa ko biguriye n’ubuyobozi bukagira abo bwiguriye. Iyo bigeze aha, buri ruhande ruba rukeneye kurwanirira abo rwazanye kugira ngo rubashe gusobanura impamvu yo kuba umukinnyi runaka aria ho.

Ibi biri mu bigora abatoza kuko kubasha kugira amahitamo kuri bo ku bajya mu kibuga, biba ari ikizami gituma n’umusaruro ukomeza kuba nkene kabone n’ubwo haba hari abakinnyi b’amazina.

Muri uyu mwaka w’imikino, Police FC yabashije kugura abeza ku isoko, cyane ko yanahagarariye Igihugu mu mikino Nyafurika ikinwa n’amakipe yegukanye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup]. Gusa byageze imbere mu Gihugu, birahomba kuko ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 23 mu mikino 14 imaze gukina.

Nyamara shampiyona yatangiye, iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ariko irushanwa amanota 10 na Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo.

Abazi kandi basesengura shampiyona y’u Rwanda, bahamya ko mu kuba igikombe cya shampiyona kitarabasha kubikwa mu kabati k’iyi kipe, harimo n’uruhare runini rw’abayobozi bamaze kuyicamo bose. Mbere y’uko igice kibanza cya shampiyona kirangira, izakina na Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru.

CP [Rtd] Bruce Muyango, ni we muyobozi wa Police FC
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ari mu bigeze kuyobora Police FC
SP Ruzindana Regis ni we muyobozi wungirije muri Police FC
ACP Yahaya Kamunuga ari mu bayoboye Police FC
Police FC imaze imyaka 24 nta gikombe cya shampiyona
Mashami Vincent amaze guhesha Police FC ibikombe bibiri mu gihe ayimazemo
Mu mwaka ushize haguzwe abakinnyi batandukanye ariko igikombe gikomeza kuba iyanga

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *