FERWAFA yahuguye abasifuzi barenga 90 basifura amarushanwa y’abato

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, abasifuzi 98 basifura muri shampiyona y’abato, bahawe amahugurwa.

Uko iminsi yicuma, ni ko abasifuzi bato bo mu gice cya ruhago mu Rwanda, bakomeza kwiyongera mu byiciro bitandukanye.

Abato bahisemo mwuga wo gusifura, bahabwa amarushanwa y’abakiri bato ndetse n’imwe mu mikino yo muri za shampiyona z’Icyiciro cya Gatatu na mike yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Bitewe n’uko ubumenyi bwa bo buba budahagije mu misifurire, Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi muri Ferwafa, ihugura abasifuzi uko buri shampiyona igiye gutangira.

Abaheruka guhugurwa vuba, ni abasifuzi bato bagera kuri 98, barimo abahungu 80 n’abakobwa 18. Aba bari gusifura shampiyona y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye mu Cyumweru gishize.

Ni amahugurwa yabaye ku wa 14-17 Mutarama uyu mwaka, atangwa n’abarimu b’abasifuzi batandukanye. Ubwo yasozwaga.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyantwali Alphonse, yasabye kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe, mu gihe Komiseri wa Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Rwanda, Hakizimana Louis, yabasabye kuzakorana umwete kandi ko ari byo bizabafasha kuzavamo abasifuzi beza b’ejo hazaza.

Kuri ubu, mu Rwanda hari gutangwa amahugurwa yo gukoresha Ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi (Video Assistant Referee), ari guhabwa abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda.

Aba basifuzi bahuguwe muri byinshi bahura na byo mu kibuga
Eric wabaye umusifuzi wo ku ruhande, yari mu barimu bigishije aba basifuzi bakiri bato
Hakizimana Ambroise wabaye umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, yanyuzagamo akabereka uko bahagarara
Munyemana Hudu wabaye umusifuzi mpuzamahanga wo hagati, yari mu barimu batangaga amasomo
Hakizimana Louis uyobora Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda ndetse wanabaye umusifuzi mpuzamahanga, nawe yari mu barimu batanze aya mahugurwa
Yanyuzagamo agasobanura
Sekamana Abdul-Khaliq, nawe yari mu barimu batanze aya mahugurwa
Hakizimana Louis yatanze amasomo atandukanye muri aya mahugurwa
Ntagungira Céléstin ‘Abega’ wabaye umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, yari mu bahuguye aba basifuzi
Ambroise yari mu barimu batanze amasomo
Iyo babaga bari gusobaburirwa, bategaga amatwi n’ubwitonzi
Perezida wa Ferwafa, yabibukije ko bakwiye kuzakoresha neza ubumenyi bahawe
Abasifura amarushanwa y’abato, ni bo bahuguwe
Hahuguwe abagera kuri 98
Abakobwa barimo ni 18
Abarimu batanze amahugurwa

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *