Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryemeje ko uwari umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Frank Torsten Spittler, atazakomeza aka kazi nyuma y’ibiganiro byo kongera amasezerano byahuje impande zombi ariko ntibigende neza.
Mu Ugushyingo 2024, ni bwo ikipe y’Igihugu, Amavubi, yasoje urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda D n’amanota umunani. Aya manota ntabwo yari ahagije ko u Rwanda rubasha kubona itike yo kuzerekeza muri Maroc.
Nyuma y’uru rugendo, hari hakurikiyeho kuganira ku iyongerwa ry’amasezerano y’uwari umutoza mukuru w’Amavubi, Umudage, Frank Torsten Spittler wari wasoje umwaka yari yahawe ubwo yahabwaga izi nshingano. Uyu mutoza wahise werekeza iwabo mu biruhuko, byarangiye atazakomezanya n’Amavubi.
Ibi byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, mu Itangazo ryagenewe abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Bavuze ko nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, byarangiye hafashwe umwanzuro wo kutongerera uyu mutoza amasezerano yandi.
Ferwafa yakomeje ivuga ko mu gihe cya vuba, hazatangazwa umutoza uzakomeza gutoza ikipe y’Igihugu.
Kimwe mu byo azibukirwaho uyu mutoza ukomoka mu Budage, ni ugutsindira Nigeria iwayo ibitego 2-1 ariko kandi no kuba yarakunze yumvikana adahuza na bamwe mu bakinnyi bakiri bato barimo Hakim Sahabo na Rafael York basaga nk’abaciwe mu Amavubi.
Amavubi azongera guhura na Nigeria muri Werurwe 2025 aho ikipe zombi zizaba zihatanira itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
UMUSEKE.RW