Gasogi United yinjije abarimo Ngono wayihozemo – AMAFOTO

Ikipe ya Gasogi United, yemeje ko yaguze abakinnyi babiri bashya barimo Ngono Fernand Guy Hervé wayikiniye mu mwaka ushize w’imikino 2023-24.

Muri Gicurasi 2024, ni bwo ikipe ya Gasogi United, yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batatu barimo Eloundou Ngono Fernand Guy Hervé wahise yerekeza muri Panthère Sportive du Ndé FC.

Gusa nyuma y’igihe kitarambiranye, uyu mukinnyi wo hagati, yongeye gusinyira iyi kipe nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa yo biciye ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X. Uretse uyu mukinnyi kandi, Gasogi United yanatangaje ko yasinyishije Umunya-Sénégal w’imyaka 28, Bamba Dialo wakiniraga Mbour Petite Côte y’iwabo.

Aba baraza biyongera kuri Alioune Mbaye nawe ukomoka muri Sénégal. Urubambyingwe rwasubukuye imyitozo, rwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona n’iy’Igikombe cy’Amahoro.

Umunya-Sénégal w’imyaka 28, Bamba Dialo, ni umukinnyi mushya wa Gasogi United
Yahise ahabwa nimero Malipangu yambaraga
Ni umusore wagaragaza ko yishimiye kuba Urumbyingwe
Ngono yishimiye kugaruka mu rugo
Yomngeye guhura na Perezida wa Gasogi United, KNC

UMUSEKE.RW