Mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba, kuwa 23 Mutarama 2025, hakozwe umukwabu ku bakekwaho ubujura, batobora inzu bitwaje intwaro gakondo, hatabwa muri yombi abantu babiri.
Abatawe muri yombi bakekwaho kandi kwirara mu mirima y’abaturage bakarandura imyaka itari yera, byagera mu gihe cyo gusarura abantu bagahura n’ igihombo gikabije.
Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Byumba bwasabye abaturage gukora neza amarondo kinyamwuga, bakagira uruhare mu gucunga umutekano w’ ibyabo ndetse aho bacyetse ubugizi bwa nabi bagatangira amakuru ku gihe.
Umwe mu baturage baganirije UMUSEKE bavuga ko mu ijoro yasanze umwe mu nsoresore yiraye mu murima we ari kwiba ibitunguru agafatwa kandi ibyo yibaga byari bitaragera igihe cyo gusarurwa.
Muri iryo joro kandi, ku bufatanye n’ irondo ry’umwuga hanafashwe undi ucyewaho ubujura kuko yari yitwaje intwaro gakondo zifashishwa cyane mu gutobora amazu mu masaha y’ijoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahuhuremyi Theoneste avuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe, ndetse aho bacyetse ubujura bagatangira amakuru ku gihe bigakumirwa hacyiri kare .
Ati”Kuba bahuye n’irondo, nubundi ni ugukumira niko kamaro kirondo, abaturage barasabwa gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano, no gutangira amakuru ku gihe”.
Yasabye abaturage kujya bagenzura , bakamenya abinjira n’abasohoka mu Midugudu yabo.
Ikibazo cy’ ubujura mu karere ka Gicumbi gikunze kugarukwaho n’ abaturage, aho bamwe bashikuzwa amasakoshi na Telefoni.
- Advertisement -
NGIRABATWARE EVENCE
UMUSEKE.RW/ GICUMBI