Hatangajwe gahunda ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma ya tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu, amakipe 16 yageze muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, yamaze kumenya uko azahura.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo hakozwe tombola yo kumenya uko amakipe yageze muri 1/8 cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, azahura.

Kimwe mu bisa n’ibyatunguranye, ni uko amakipe ya Gorilla FC na City Boys zikura ku mubyeyi umwe witwa Hadji Mudaheranwa Yussuf, yisanze azahura.

Izindi zakinnye muri uyu mwaka muri shampiyona kandi zisanze zizongera gucakirana, ni APR FC na Musanze FC na Rutsiro FC ndetse na Rayon Sports.

AS Kigali yo izahura na Vision FC, Nyanza FC yisanze izahura na Police FC, Intare FC yo yisanze i Huye kuri Mukura VS, AS Muhanga yo izacakirana na Gasogi United mu gihe Amagaju FC yatomboye kuzahura na Bugesera FC.

Biteganyijwe ko imikino ibanza izakinwa ku wa 11 na 12 Gashyantare 2025 na ho imikino yo kwishyura ikinwe ku wa 18 na 19 Gashyantare 2025.

Rutsiro FC igiye kongera guhura na Rayon Sports
Ikipe za Hadji Mudaheranwa Yussuf, zisanze zizahura
Musanze FC izongera ihure na APR FC

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *