Ibintu bitanu byafasha Kiyovu kuva aho iri

Muri byinshi isabwa kugira ngo ibashe kuva mu makipe arwanira kutajya mu cyiciro cya kabiri, hari bitanu  umuryango wa Kiyovu Sports udakwiye kurenza ingohe.

Kuva uyu mwaka w’imikino watangira, ikipe ya Kiyovu Sports yahuye n’ibibazo yatewe n’ibihano yafatiwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, byo kutagura abakinnyi bitewe n’uko hari abayireze muri uru rwego kutubahiriza amasezerano bagiranye.

N’ubwo iyi kipe yo ku Mumena ikomeje kugorwa no kubura amanota kubera ibi bihano yafatiwe, hari ibyo yashakamo ibisubizo byayivana aho iri ikaba yabasha kwigira imbere ikabona amanota ayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

UMUSEKE, wegeranyije kwegeranya ibiza imbere mu byo Kiyovu Sports ikwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo biyifashe kuva mu bihe bibi irimo.

Gushyirahamwe nk’Abayovu!

Mu gihe cyose abakunzi ba Kiyovu Sports bakomeza gutatanya imbaraga, byaba bisobanuye ko ari ko ikipe bihebeye ikomeza kubihomberamo. Ikinyuranye n’icyo ariko, ni ugushyira hamwe bagahuza imbaraga kugira ngo babashe kuva mu bibazo bihari kuko baca umugani ngo “Abishyize hamwe nta kibananira.”

Kuba hafi y’abakinnyi bahari no kubahera igihe ibisabwa!

Mu gihe cyose Urucaca rutarakurirwaho ibihano bizarangira muri Kamena uyu mwaka, kimwe mu bisubizo bihari, ni ugukoresha abakinnyi rufite kugeza ubu. Kimwe mu byo ubuyobozi buhari ndetse n’abafana bakwiye gukora, ni ukuba hafi cyane y’ikipe, bakahera ku gihe ibyo babagomba birimo agahimbazamusyi, umushahara n’ibindi.

Kwibwiza ukuri!

- Advertisement -

Kimwe mu byatanga ibisubizo mu bibazo Kiyovu Sports ifite, ni uko abakunzi n’abayobozi ba yo, bakwiye kwibwiza ukuri bakakira ko bari mu bibazo hanyuma bakishakamo ibisubizo kandi biciye mu bufatanye. Abanyarwanda bavuga ko ujya gukira indwara ayirata. Bisobanuye ko mu gihe utaramenya icyo urwaye, na muganga byamugora kukuvura, cyangwa nawe ubwawe byakugora kwivuza.

Kureka kwitana ba mwana!

Mu gihe cyose umwe yakomeza kwihunza inshingano akitana ba mwana na mugenzi we, muri Kiyovu Sports bizagorana kubona igisubizo cyo kuva mu kipe ziri kurwanira kutajya mu cyiciro cya kabiri. Uko bamwe bitana ba mwana, ni ko bata umwanya wagakwiye kuba ubafasha kwishakamo ibisubizo.

Kudatinda ku cyateje ibibazo ikipe irimo!

Mu Kinyarwanda baravuga ngo “Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.” Baba bashaka kuvuga ko iyo ikibazo cyagaragaye, n’igisubizo kiba kigomba kuboneka. Mu byakomeje kuranga ubuyobozi iyi kipe ifite ndetse n’ubwavuyeho, ni ugutungana intoki bamwe bikuraho ibibazo bateje.

Igikenewe kuri ubu muri iyi kipe yo ku Mumena, ni ukwirengagiza ibindi byose byaba byarateje ibibazo ifite, ahubwo hagashakwa ibisubizo kandi bakabikuramo isomo rirambye.

Muri byinshi bikenewe ngo iyi kipe ibe yava mu makipe y’inyuma, ibiza imbere ni ibi byagarutsweho. Gusa ikindi badakwiye kurenza ingohe, ni uguha amahirwe abakiri bato ikipe ifite bagatangira gkugaragaza icyo bifitemo, bityo bikanafasha ikipe kugabanya amafaranga yo kuzatanga ku isoko ry’abakinnyi mu gihe izaba ikomerewe kurijyaho.

Urucaca ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16 mu mikino 15 ibanza ya shampiyona rwakinnye.

Kiyovu Sports irasabwa kwegeranya imbaraga kugira ngo ive aho iri
Mu minsi ishize batabaje Umukuru w’Igihugu
Bakeneye guhuza ngo bongere bamwenyure gutya

UMUSEKE.RW