Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yatsinze iya Sosiyete y’u Rwanda Ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) ibitego 2-1, ihita yegukana igikombe cya shampiyona y’Abakozi y’umwaka w’imikino wa 2024-25.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, ni bwo hasozwaga shampiyona y’Abakozi y’uyu mwaka w’imikino 2024-25. Ni imikino yabereye mu Karere ka Huye guhera ku wa gatanu wa tariki ya 24 Mutarama 2025 ubwo muri Volleyball ihuza Ibigo by’Abakozi bari munsi y’100, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yatsindaga Minisiteri ya Siporo amaseti 3-0, igahita yegukana igikombe.
Indi mikino yose yiganjemo iy’umupira w’amaguru, yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Uwari uhanzwe amaso na benshi, ni uwahuje RBC FC na Rwandair FC, wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye guhera Saa Cyenda n’Igice z’amanywa.
Ni umukino wari witabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru mu Impuzamashyirahamwe y’Imikino y’Abakozi muri Afurika (OSTA), AbderKrim Chouchaoui, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), Mpamo Thierry Tigos, Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, n’abandi.
Ikipe ya RBC FC itozwa na Banamwana Camarade, ni yo yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe ariko kandi nta bwo yatengushye abayihaga ayo mahirwe. Ku munota wa 10 gusa w’umukino, ni bwo iyi kipe yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndayobotse Angelo nyuma y’umupira yabanje gucenga ba myugariro ba Rwandair FC maze atera ishoti ryaruhukiye mu rushundura.
Nta bwo byatinze nanone kuko ku munota wa 26 w’umukino, kapiteni w’iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Byamungu Abbas, yitabye umupira mwiza yari ahawe na Yvan ku ruhande rw’iburyo, maze awutsindisha neza umutwe. Ibi byatangaga ibimenyetso by’uko urugendo rushobora gukomerera Rwandair FC yarushijwe cyane muri uyu mukino.
Nyuma yo kubona ibitego bibiri hakiri kare, ikipe ya Banamwa yabaye nk’ituje itangira guhererekanya neza umupira ari na ko ishaka ibindi bitego. Ku munota wa 44, aba basore bongeye guhusha ubundi buryo bwashoboraga kubyara igitego cya gatatu ariko Yvan washakaga gutera mu izamu, umupira awucisha hejuru y’izamu. Igice cya mbere, cyarangiye RBC FC iyoboye n’ibitego 2-0.
Igice cya kabiri kigitangira, Rwandair FC yaje isatira ndetse igaragaza ibimenyetso byo kwishyura ibitego bibiri, ariko ba myugariro barimo Muhinda Bryan, bakomeza kubabera ibamba.
Ku munota wa 53, RBC FC yari yongeye yakangutse, yabonye penaliti yakorewe Shema Derrick ariko Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo, ayiha umunyezamu mu ntoki.
- Advertisement -
Nyuma yo guhushwa penaliti, Rwandai FC yabonye imbaraga ndetse itangira gusatira ikinira cyane imbere y’izamu ry’uwo bari bahanganye. Byatumye ibona penaliti ku munota wa 66 yakorewe rutahizamu batazira Haaland maze aba ari nawe uyitera neza ayishyira mu rushundura, igitego cya mbere kiba kirabonetse.
Iki gitego cyahise cyongerera imbaraga ikipe ya Sosiyete Ishinzwe Ubwikorezi bwo mu Kirere, ndetse ikomeza kwisirisimba imbere y’izamu ry’ikipe bari bahanganye.
Kimwe mu byafashije Rwandair FC mu gice cya kabiri, ni ukwihutisha imipira yaganaga mu bakinnyi ba yo bayikiniraga mu gice cy’ubusatirizi. Gusa RBC FC yari inyotewe igikombe, yakomeje gucunga neza igitego cya yo ndetse umukino urangira yegukanye igikombe ku ntsinzi y’ibitego 2-1.
Indi mikino y’umupira yabaye, yarangiye BK yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Equity Bank ibitego 3-0 mu cyiciro cy’ibigo by’abikorera mu gihe Minecofin yegukanye nyuma yo gutsinda BRD ibitego 2-1 mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’100.
Mu yindi mikino yabaye, harimo uwa Volleyball Ikigo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatsinzemo Rwandair amaseti 3-1 mu cyiciro cy’abagabo, igahita yegukana igikombe.
Muri Volleyball mu cyiciro cy’Abagore, RBC yatsinze Minisiteri y’Ingabo amaseti 3-0, yegukana igikombe. Muri Basketball y’icyiciro cy’Abagore, RBC na ho yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda REG. Muri Basketball mu cyiciro cy’abagabo mu bigo by’abikorera, Equity Bank yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Stecol.
UMUSEKE.RW