Insengero zafunzwe zigiye gukomorerwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Insengero zafunzwe  zigiye gukomorerwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko insengero zafunzwe, zizagenzurwa izujuje ibisabwa zikazakomorerwa zigakora.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025.

Muri Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.

Icyo gihe zimwe zafunzwe zagerageje gukora ibyo zasabwaga kugira ngo zongere zikore, ariko hari n’izindi byagoye ahanini kubera amikoro y’abagize itorero.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 9 Mutarama 2024, Umukuru w’Igihugu, yatanze icyizere ko insengero zizagenzurwa, bagasanga zujuje ibisabwa, zizahita zikomororerwa.

Perezida Kagame yagize ati “Uko insengero zafunzwe, aho bazifunze babwiye abantu impamvu, hari izitarafunzwe, abo bantu na bo izo mpamvu bamwe wenda ntibazemeye, ariko hari benshi bazemeye, uravuga ko hari abazujuje, ibyo ni byiza, ubwo igisigaye abazifunze bakwiye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo basabye abantu barabyujuje, kandi ikibazo ni iki? Ntabwo numva ari ikibazo kiremereye kidafite umuti ahubwo abantu ni ugushyira mu bikorwa ibyo baba bakwiriye gukora.”

Yakomeje agira ati “ Ikibazo cy’insengero cyavuzweho byinshi ariko iyaba abantu namwe mwajyaga mu mizi y’ikibazo mukagisesengura, ubundi ntabwo numva impamvu insengero zigera aho zigomba kuba ikibazo, kandi ubanza biba mu Banyafurika gusa, sinzi ko hari ahandi insengero zaba ikibazo.”

Umukuru w’igihugu asanga mu madini adakwiye kurangwa n’akajagari n’imikorere mibi.

Ati “Ubundi ikintu icyo ari cyo cyose nk’izo nsengero cyangwa ibindi bigira uburyo bikurikiza kugira ngo bibeho, iyo bibayeho bibaho bite? Bikora bite? Abantu bashaka ibintu bitunganye mu gihugu, bakwiye kuba bibaza ibyo ngibyo.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Ikibazo gisigaye ni ikindi, ni ukujya kureba niba noneho byuzuye, nta n’ubwo bavuga ngo badusabye kuzuza iki kandi kidakwiye kandi atari icyo. Ni uko bemeranya nibura n’ibyasabwaga bakaba barabikurikije, abantu bakava mu kajagari. Ibintu byari akajagari n’uwabyirengagiza ni ukubyirengagiza ariko akajagari kari gahari karakabije, mu bintu bitanasobanutse.”

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *