Inzu y’umuturage i Rubavu yatobowe n’igisasu cyarasiwe muri Congo

Igisasu cyavuye muri Congo kuri iki cyumweru cyaruhukiye ku nzu y’umuturage i Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe, ku bw’amahirwe nta muntu cyahitanye cyangwa ngo akomereke.

Umunyamakuru Mukwaya Olivier uri i Rubavu yageze aho byabereye avugana na bene urugo batuye mu kagari ka kagari Busigari, umudugudu wa Bugu.

Mu gitondo mu masaha ya saa mbili (08h00 a.m), umuturage yavuze ko isasu ryabanyuzeho rivuza ubuhuza, rigwa ku nzu yabo, na bo bava hanze bajya mu nzu.

Nyiraneza Angelique ati “Dufite ubwoba, turi kumva imbere yacu bitoroshye, biri gucika.”

Uretse kiriya gisasu cyaruhukiye ku nzu y’umuturage, ikindi cyaguye hasi ahitwa mu Bisizi muri Cyanzarwe nticyaturika.

Muri metero nke aho bariya baturage batuye hari kubera intambara itoroshye, aho inyeshyamba za M23/AFC zagaragaje ko zifata umujyi wa Goma.

Amakuru aravuga ko imirwano ikomeje mu nkengero z’uyu mujyi.

Umuvugizi wa M23/AFC Lawrence Kanyuka yibukije ko inyeshyamba zatanze amasaha 48 ngo ingabo zirinze Goma zirambike intwaro hasi, icyo gihe kiraburaho amasaha make ngo kirangire.

Kayiranga Melchior wa Bwiza TV uri ahabera imirwano aremeza ko M23 /AFC iri muri kilometero nkeye hafi ya Goma.

- Advertisement -

Hari amashusho yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga abaturage bahunga imirwano, abandi bagaragaza ko bafite ubwoba ko inyeshyamba zibasatira.

Amakuru aravuga ko M23 nyuma yo gutwika ikimodoka cy’intambara cya MONUSCO, natwitse ikindi gifaru cya FARDC.

Inkuru turakomeza kuyikurikirana….

VIDEO

Iyo ntoboro mureba ni isasu ryavuye muri Congo rigwa kuri urwo rukuta

 UMUSEKE.RW