Kamonyi: Umuturage yateye undi Grenade

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 100

Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi, zirimo guhiga bukware umuturage witwa Nkuriyingoma Jean Baptiste ushinjwa gutera mugenzi we grenade.

Byabereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina mu ka Kamonyi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu mbere Tariki ya 13 Mutarama 2025 saa tatu zuzuye.

Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko uyu Nkuriyingoma Jean Baptiste yateye grenade mu rugo rwa mugenzi we witwa Muganza Jean Marie Vianney bivugwa ko yashakaga kwihimura kubera ko uyu Muganza afitanye urukundo rudasanzwe n’Umugore wa Nkuriyingoma Jean Baptiste.

Dr Nahayo avuga ko uyu Nkuriyingoma yahise ayitera mu rugo rwa mugenzi we ariko kubw’amahirwe ntiyagira umuntu yica cyangwa ngo ikomeretse. Gusa yafashe urugi rw’Umuryango  irarwangiza.

Ati “Nkuriyingoma akimara gutera iyo grenade yahise acika, ubu Inzego zatangiye kumushakisha.”

Meya Nahayo avuga ko yaturitse abahuruye basanga ntawe yahitanye.

Yavuze ko mu nzu imbere harimo ba nyirirugo bose ntawakomerekejwe n’icyo gisasu cyo mu bwoko bwa grenade.

Meya Nahayo avuga ko Inzego z’Ubuyobozi n’izo Umutekano  zagiyeyo ibi bikimara kuba, ubu zikaba ziri mu nteko y’abaturage kugira ngo zitange ihumure.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko Nkuriyingoma Jean Baptiste ari umuturage  usanzwe akora umwuga w’ubuhinzi, bukavuga ko uwakoze ibi afatwa kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *