Karasira Aimable yihannye inteko imuburanisha ahereye kuri Perezida

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Karasira Aimable yatsembeye Urukiko ko atava Imageragere

Karasira Aimable Uzaramba bita Prof. Nigga yihannye inteko imuburanisha ahereye kuri Perezida w’iyo nteko, avuga ko yabwiye urukiko ko arwaye rubitesha agaciro.

Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga yageze ku rukiko i Nyanza akererewe, (saa yine za mu gitondo, 10h00 a.m).

Umwe mu banyamategeko be Me Felecien Gashema yabwiye urukiko ko bageze kuri gereza bababwira ko nta burenganzira bafite bwo kwinjirana mudasobwa zabo.

Me Gashema yavuze ko yandikiye ubuyobozi bwa gereza ubutumwa bugufi saa munani, (14h00) maze bumusubiza saa moya z’ijoro (19h00).

Me Gashema akavuga ko ibyo byagize ingaruka kuri Aimable Karasira kuko yababwiye ko isukari yazamutse.

Me Gashema akavuga ko umukiliya we, Karasira yapimwe n’Umuganga ko kandi Karasira yaje ku rukiko mu kugaragaza ubushake bwo kuburana ariko atameze neza.

Urukiko rwabwiye uregwa ko atarirwo rugena uko gereza ikora.

Umucamanza yabajije abaregwa ati “None se iby’uko mwarebera amashusho hano byo bite?”

Me Gashema na we mu gusubiza agira ati “Ntabwo twabashije kugera kuri YouTube kuko kutabonana n’uwo twunganira byamugizeho ingaruka.”

- Advertisement -

Me Gashema yabwiye urukiko ko hari raporo za muganga zerekana ko agahinda gakabije kagira ingaruka kuri Diyabete umukiriya we arwaye.

Urukiko rwavuze ko ibyo batabihakana ariko uregwa yakwerekana ibimenyetso.

Abunganira Karasira bibukije urukiko ko Karasira atari mu maboko ye byibura ngo ajye kwa muganga bamuhe raporo, bityo  Me Felecien Gashema akavuga ko mu mikoranire y’inzego bareba uburyo aya makuru ari ukuri bakabifataho icyemezo.

Karasira avuga ko ubwo aheruka mu iburanisha atigeze asinzira aho yemeza ko ajya abira ibyuya, umutwe ukamurya, akavuga ko yapimwe bityo urukiko rwavugana na gereza bakareba koko niba atarapimwe na muganga.

Urukiko bwabwiye Karasira ko ashobora gupimwa ariko ntibigire ingaruka ku miburanire.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ubwo baheruka hagaragajwe imbogamizi zanatumye urubanza rutaburanishwa bityo harimo gutinza urubanza nkana.

Ubushinjacyaha bukavuga ko igihe iyo kigeze Karasira ngo yiregure ku byaha aregwa imbogamizi zihita zivuka.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Nyamara abahanga bagaragaje ko arwaye ariko bitamubuza kuburana.”

Me Bruce Bikotwa na we wunganira Karasira yabwiye urukiko ko umubiri udateguza niba arwaye yabanza akavurwa akaburana atarwaye.

Karasira we yavuze ko uku gutinza urubanza abishyira ku bayobozi b’igorero, akavuga ko yiteguye kuburana kandi ibyaha aregwa afite inyota yo kubyireguraho.

Yagize ati “Nta bwoba mfite imbere yanyu.” Karasira akavuga ko ari impirimbanyi nta cyaha yakoze.

Urukiko rwanzuye ko ibyo Karasira avuga ko arwaye nta bimenyetso atanga, naho kuba bavuga ko hatabonetse umwanya wo kwinjirana mudasobwa mu igororero na byo nta bimenyetso bitangirwa maze urukiko rwanzura ko urubanza ruba.

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga yahise abwira Urukiko ko ibyaha byose abihakana.

Yahise avuga ko yihannye inteko imuburanisha ahereye kuri Perezida w’inteko imuburanisha, akanaba Perezida w’urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo Karasira aburaniramo.

Karasira wavugaga rimwe na rimwe adahawe ijambo, yabwiye urukiko ko ari urukiko, RCS n’ubushinjacyaha bari kumukoraho ubufindo.

Urukiko rwasabye Karasira gufunga indangururamajwi (Micro). Umucamanza abwira Karasira ko nakomeza kuvuga, asaba inzego z’umutekano zigakura Karasira mu cyumba cy’iburanisha.

Uhagarariye inteko iburanisha ati “Nta kindi twakora, nta n’icyo twarenzaho kuko utwihannye.”

Karasira yasoje abwira inteko imuburanisha ngo izakore icyo ishaka nta kibazo. Karasira ati “N’ubundi ndabizi ko arimwe muzagaruka birazwi.”

Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda uregwa ibyaha bitandukanye bishingiye ku biganiro yatambutsaga kuri YouTube aburana abihakana byose.

Ivomo: VOA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *