MINALOC yatanze icyizere ku ikorwa ry’umuhanda Rugobagoba-Mugina

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi yijeje abatuye b’Akarere ka Kamonyi ko umuhanda unyura mu Murenge wa Gacurabwenge, Nyamiyaga, na Mugina, ndetse ugahuza Akarere ka Kamonyi n’akarere ka Ruhango uzakorwa ndetse ukazashyirwamo kaburimbo.  

Uyu muhanda abawukoresha biinubiraga uburyo  wari umaze kwangirika , warahindutse  urusoro bakavuga ko uramutse ushyizwemo kaburimbo wababyarira inyungu.

Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025, mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe, Umudugudu wa Mushimba habaga Inteko y’Abatutage, umwe mu baturage bo muri aka Kagari, yabwiye Minisitiri w’ubutegetsi bw’Ihihugu, Dr Patrice Mugenzi ko babangamiwe n’uyu muhanda ndetse ukoma mu nkokora ubuhahirane n’akarere ka Ruhango bityo ko bifuza ko wakorwa.

Yagize ati “Twasabaga Nyakubahwa Minisitiri , muzadukorere Kaburimbo kuri uriya muhanda uva Rugobagoba, ugenda ukagera ku Mugina kuko abaturage bahatuye rwose igihe cy’izuba ntabwo biborohera guhumeka ndetse no mu gihe mu gihe cy’imvura ibyondo bibamerera nabi.”

Kuri iki cyifuzo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, yavuze ko atabizeza ko uhita ukorwa ako kanya gusa hari ikizere ko uzakorwa.

Ati “Sinavuga ko bazabona kaburimbo ejo cyangwa ejo bundi ariko ikigaragara hari ikizere. Byose biraterwa n’amaboko y’igihugu ariko no kureba aho uwo muhanda uri hakozwe ibiki, ibisagaye gukorwa n’ibiki, niba kaburimbo ikenewe aho hantu, nta mpamvu n’imwe, Akarere, dufatanyije n’abafatanyabikorwa, nta mpamvu iyo kaburimbo itaboneka. Ariko icyifuzo cy’umuturage cyakiriwe neza ku buryo bizaganirwaho, harebwe niba byashoboka.”

Abakoresha uyu muhanda bavuga ko uramutse ukozwe neza, watuma imihahirane y’abaturage bo mu Mirenge ndetse n’Uturere tubiri ukoraho yoroha.

Minisitiri Dr Patrice Mugenzi yatanze ikizere ko uyu muhanda uzakorwa
Mu Nteko y’Abaturage abaturage biniguye, babaza ibibazo bitandukanye

TUYISHIMIRE Raymond
UMUSEKE.RW/ Kamonyi