Muhanga: Umuturage ararega mu Rukiko uwamuhuguje Televiziyo

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga habereye urubanza rw’Umuturage urega mugenzi we icyaha cy’ubuhemu gituruka kuri Televiziyo yagiye gukoresha, nyirayo akakwa amafaranga yo kuyikoresha ntayatange byitwako ari icyaha nshinjabyaha.

Impaka ku bujurire zabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma yuko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ruhamije uwitwa Maheke Tharcisse icyaha cy’ubuhemu rukamukatira imyaka itatu y’igifungo n’ihazabu ya 500.000 frw.

Mu iburanisha ry’Ubujurire ryabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 03 Mutarama 2025.

Maheke Tharcisse uregwa iki cyaha yasobanuriye urukiko ko yahawe rifuti n’umugabo witwa Mbituyimana Aimable uwo bari kumwe mu modoka amubwira ko Maheke Tharcisse ari umutekinisiye usanzwe akora  za Televiziyo, Frigo n’ibindi bikoresho bitandukanye biba byangiritse.

Maheke avuga ko uyu Mbituyimana Aimable yamubwiye ko afite Televiziyo yamenetse ikirahuri ajya iwe kuyifata bombi bari kumwe na nyirayo, bayizana muri Kampani akorera iherereye mu Mujyi wa Muhanga.

Maheke Tharcisse wari ufite umwunganizi yabwiye Urukiko ko Mbituyimana yageze aho bakorera arayihasiga gusa bamubwira ko agomba kubaha 130.000 frws byo kugura ikirahuri arabyemera.

Ati “Yatwoherereje 65000 dutegereza ko atwongera andi turaheba.”

Uyu mutekinisiye avuga ko yaje gutungurwa abonye atumijwe n’Urukiko rw’Ibanze ashinjwa ko aregwa icyaha cy’ubuhemu, ko yambuye Televiziyo nyirayo.

Yavuze ko uwo munsi mu Rukiko yaje yitwaje iyo Televiziyo ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rumuhamya icyaha cy’ubuhemu runategeka ko agomba gufungwa imyaka itatu ndetse  agatanga n’ihazabu ya 500.000frw.

- Advertisement -

Avuga ko Kampani yabonye ko yanze kohereza andi mafaranga asigaye, ifata umwanzuro wo gusubiza ayo yari amaze kuyiha.

Me Hakizimana Albert wunganira Maheke Tharcisse avuga ko inyito y’icyaha umukiriya we aregwa itagombye kwitwa Ubuhemu ahubwo ko Urukiko rw’ibanze rwagombaga kureba niba hari amasezerano Maheke Tharcisse yagiranye na Mbituyimana Aimable, akavuga ko nubwo yaba ahari haregwa Kampani Maheke akorera kuko niho nyirayo yayisize aragenda.

Ati “Kudakora Televiziyo bigize ikihe cyaha cyatuma umuntu akatirwa imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500.”

Me Hakizimana avuga ko Urukiko Rwisumbuye rukwiriye gushishoza kugira ngo uyu muturage yunganira atarengana kuko arimo kugerekwaho icyaha kitabayeho.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Maheke avuga atari byo kuko abatangabuhamya bwabajije bavuze ko Mbituyimana yahuriye na Maheke ahitwa ku Musaraba mu Cyakabiri amujyana iwe mu rugo afata Televiziyo ayijyana muri Kampani.

Ubushinjacyaha buti “Nta bushake yigeze agira bwo kuyigarura mu rugo kuko atayisubije nyirayo kugeza uyu munsi iki ni icyaha cy’ubuhemu no kurigisa ikintu cy’undi.”

Maheke n’Umwunganizi we babwiye Urukiko ko Televiziyo iri muri Kampani ko nyirayo aramutse aje kuyifata cyangwa Urukiko rukabategeka kuyizana nta kabuza bayigaragaza kuko itigeze ibura.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwakatiye Maheke Tharcisse icyo gifungo, rushingiye ku ngingo ya 176 ivuga ko umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe akacyigarurira, akakirigisa akagitagaguza, cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.

Iyo agihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda atari munsi ya 500000frw.

Urukiko ruvuga ko rugiye gusuzuma impaka impande zose zagiranye, isomwa ry’urubanza rikazaba Tariki ya 14 Mutarama 2025 saa tatu za mu gitondo.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga