Nsabimana Aimable yemeye gusubira mu myitozo abarira iminsi ku ntoki

Ishimwe Olivier Ba Ishimwe Olivier Ba
Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri uyu mwaka w'imikino muri Rayon Sports, byatumye agaruka mu Amavubi

Myugariro wa Rayon Sports, Nsabimana Aimable yemeye gusubukura imyitozo nyuma yaho yumvikaniye n’uboyobozi igihe bazamwishyurira.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, nibwo Nsabimana Aimable myugariro wa Rayon Sports yemeye kugaruka mu myitozo nyuma y’icyumweru atazi mu Nzove uko hasa.

Uyu musore waciye mu makipe atandukanye arimo APR FC na Police FC, yari amaze iminsi yishyuza ubuyobozi bwa Rayon Sports agera kuri miliyoni 5Frw yasigaye ubwo iyi kipe yamuguraga.

Albert Aimable Nsabimana w’imyaka 27, nyuma yaho iyi kipe itamuhaye amafaranga ye, byatumye ahitamo guhagarika imyitozo ndetse ntiyakinnye umukino iyi kipe yatsinzemo Police FC ibitego 2-0 mu cyumweru gishize.

Nyuma y’uyu mukino, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye Aimable Nsabimana kugaruka mu kazi, ndetse bamubwira ko amafaranga bamurimo bagiye kuyashaka.

Amasezerano ya Nsabimana Aimable avuga ko mu gihe umukino wa Rayon Sports na APR FC uzaba urangiye, nyuma y’iminsi 7 bagomba kuba bamuhaye amafaranga ye yose bitaba ibyo, akabaha iminsi 15 yinteguza, batamwishyura akaba umukinnyi wigenga.

Ibi bivuze ko ibikubiye mu masezerano byose bitubahirijwe igisigaye ari Aimable uri kubarira iminsi ku ntoki, ubundi amahitamo akaba aye mu gihe ubwumvikane bwanze.

Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri uyu mwaka w’imikino muri Rayon Sports, byatumye agaruka mu Amavubi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *