Urukiko rwakijije urubanza rw’umukecuru wareze umugabo kumusambanya ku gahato

Nyanza: Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwagize umwere umugabo w’i Nyanza waregwaga gusambanya umukecuru ku ngufu.

Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Gasigwa Yasoni uri mu kigero cy’imyaka 50 gusambanya umukecuru w’imyaka 63 ku gahato.

Gasigwa uregwa avuka mu Kagari ka Cyerezo mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Gasigwa Yasoni yavuye mu kabari yasinze ahura n’uriya mukecuru wari uvuye gusura umuturanyi, amukurura mu rubingo aramusambanya.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyo gihe Gasigwa yakuruye uriya mukecuru maze  anagira ibikomere ku matako anazana amaraso mu myanya ye y’ibanga.

Uwo mukecuru ngo bikimara kuba yagiye kubibwira abaturanyi harimo n’abatangabuhamya bashinja Gasigwa Yasoni.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari raporo ya muganga yagaragaje ko uyu mukecuru yasambanyijwe ndetse yari afite ibikomere mu myanya ye y’ibanga.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko Yasoni yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Inyito y’icyaha ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Gasigwa Yasoni ni ugukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

- Advertisement -

Gasigwa Yasoni yemereye urukiko ko yasambanye n’uriya mukecuru ariko babyumvikanye. Yagize ati “Twari dusanzwe dusangira mu kabari, tunasambana.”

Gasigwa Yasoni ku bamushinja yabwiye urukiko ko bari bafitanye amakimbirane ku buryo babonye bari gusambana bagira ishyari, bamushyiraho igitutu maze ajya kumurega bucyeye uko gusambana byaraye bibaye.

Gasigwa Yasoni kandi yeretse urukiko inyandiko yavuze ko ari iy’uwo mukecuru basambanye yakorewe imbere ya noteri aho harimo kwicuza k’uwo mukecuru ko yamubeshyeye, maze muri iyo nyandiko umukecuru agasaba ko Gasigwa Yasoni yarekurwa akava muri gereza.

Ubushinjacyaha bwo ntibwemeraga iyo nyandiko.

Urukiko rwariherereye rusanga iyo nyandiko Gasigwa Yasoni yagaragaje ifite agaciro ruheraho rumugira umwere ahita anafungurwa.

Yasoni Gasigwa yatawe muri yombi mu mwaka wa 2023, yari afungiye mu igororero rya Muhanga aho yahise anafungurwa.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW