Perezida Paul Kagame yageze muri Ghana aho yitabiriye imihango yo kurahiza Perezida mushya w’icyo gihugu, John Dramani Mahama na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang.
Kuri Facebook y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, banditse ko Perezida Paul Kagame yageze i Accra ahategerejwe abandi bakuru b’ibihugu bya Africa batandukanye.
Muri uyu muhango kandi hari Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Felix Tshisekedi na we wageze muri Ghana ku mugoroba wo ku wa Mbere ari kumwe n’umugore we.
Tariki 15 Ukuboza, 2024 abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo Kinshasa bari guhurira i Luanda muri Angola ariko biza kwanga ku munota wa nyuma.
Nta cyo buri ruhande rwavuze niba muri ibi birori bibera muri Ghana bashobora guhura.
U Rwanda na Congo bimaze igihe birebana ay’ingwe, Congo ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za AFC/M23 mu ntambara zahanganyemo n’ingabo za Leta n’ihuriro ry’imitwe y’ingabo bakorana harimo na FDLR.
U Rwanda rwakunze kubihakana ahubwo rugashinja Congo gukorana na FDLR igizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igihe guhura kwa Perezida Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bitakundaga, Tshisekedi ari i Mbuji-Mai yavuze ko Perezida Kagame amutinya.
Yagize ati “Arantinya, ntabwo ashobora kundeba mu maso. Iyo turebana, mureba mu maso, we akareba ahandi.”
- Advertisement -
Mu bihe bitandukanye kandi Perezida Felix Tshisekedi yagiye agaragaza ko afite ubushake bwo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kugeza ubu ubuhuza bw’igihugu cya Angola bwateye intambwe yo kumvikanisha impande zombi ku bijyanye no kurandura umutwe wa FDLR, u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka, ariko ibyo byemeranyijwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, ntabwo abakuru b’ibihugu bemeye kubisinya.
UMUSEKE.RW