Perezida KAGAME yageze i Abu Dhabi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida KAGAME yageze i Abu Dhabi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho agomba kwitabira  Inama mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye izwi nka Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW) y’uyu mwaka wa 2025.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu,Village Urugwiro, byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Shakhboot Nahyan Al Nahyan.

Iyi nama biteganyijwe ko izatangira ejo kuwa 14-15 Mutarama 2025, izahuza abakuru b’ibihugu 40 ndetse n’Abaminisitiri bagera ku 140.

Mu bandi bakuru b’ihugu bateganyijwe harimo  Perezida wa Azerbaijan; Ilham Aliyev, Kassym-Jomart  Tokayev wa Pakistan,  William Ruto wa Kenya, Bola Tinubu,  wa Nigeria; Wavel Ramkalawan​, wa  Seychelles; Yoweri Museveni, wa  Uganda; Shavkat Mirziyoyev, wa  Uzbekistan; Edi Rama,Minisitiri w’Intebe wa Albania, Petteri Orpo Minisitiri w’Intebe wa  Finland; Giorgia Meloni, Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani , na Anwar Ibrahim, Minisitiri w’Intebe wa  Malaysia.

U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye.

Muri Werurwe 2019, UAE yafunguye Ambasade i Kigali, ifungurwa ryayo ryabanjirijwe n’ibiganiro by’intumwa za UAE na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ku kunoza umubano ku mpande zombi.

Muri ibi biganiro impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda muri kaminuza n’amasomo y’ubumenyingiro.

Muri uwo mwaka hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda bagiye mu butumwa bw’akazi cyangwa bafite ibyangombwa by’inzira by’abadipolomate kwinjira nta Visa.

U Rwanda na rwo ruhagarariwe muri UAE aho kuva mu Ukwakira 2019, rufiteyo Ambasade.

- Advertisement -
yahawe ikaze akigerayo
Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Shakhboot Nahyan Al Nahyan.
Yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihuhu

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *