Rubavu: Gukoresha ifumbire iva mu musarani byabahozaga kwa muganga

Mu Murenge wa Mudende, ho mu Karere ka Rubavu, mu minsi ishize umusarani wari imari ishyushye, ku buryo uwari ufite uwuzuye yabaga yizeye kubona agafaranga gatubutse, kubera ko imyanda yabaga muri wo yakoreshwaga mu gufumbira ibihingwa.

Abahinzi  cyane cyane b’ibirayi baguraga umusarani bagakuramo imyanda bakajya kuyifumbiza dore ko ngo ikirayi cyeze kuri iyo fumbire kiba ari kinini cyane n’ubwo ngo kitaryoha.

Hari ubwo kubona umusarani urimo imyanda byari bigoye, ku buryo abahinzi bamwe bajyaga kugura iyo myanda mu yindi mirenge baturanye n’iya kure.

Ku rundi ruhande, ariko ngo n’uwabaga afite umusarani akanga kuwugurisha abahinzi, hari igihe bawumwibaga nijoro bakawuvidura.

Gusa ibirayi byafumbijwe imyanda iva mu musarani, abaturage bo muri uyu murenge ntibakundaga kubirya cyane; ahubwo babyohererezaga ku masoko yo hanze yawo, no mu tubari na resitora.

Ubwo umunyamakuru wa UMUSEKE yasuraga aba baturage, bamubwiye ko n’ubwo iyi fumbire yatumaga ibirayi n’ibitunguru biba binini, nabo bahoraga bajya kwa muganga kwivuza inzoka zo mu nda.

Izi ndwara z’inzoka zifatwa nk’indwara zihangayikishije inzego z’ubuzima kuko ziza ku rutonde rw’indwara 21 ziri mu cyiciro cyiswe indwara zititaweho uko bikwiye, u Rwanda n’Isi bazirikana buri wa 30 Mutarama.

Mukamazera Perusi avuga ko batakirwaragurika nkanmbere

Kuki batagikoresha ifumbire iva mu musarani ?

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kigaragaza ko gukoresha ifumbire iva mu musarane mu buhinzi bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

- Advertisement -

Iki Kigo kivuga ko gukoresha iyi fumbire ari bibi cyane, kuko iba ucumbikiye amagi y’udukoko ashobora kubaho kugeza ku myaka itanu, tugira uruhare mu guteza indwara.

Utu dukoko rero twinjira mu bantu iyo bari gukoresha iyo myanda bita ifumbire, cyangwa bakadukwirakwiza mu mirima, tukororoka tukaba twakurira muri bimwe mu bihingwa nka mboga.

Iyo imvura iguye, itembana utwo dukoko tukajya kororokera mu biyaga no mu bishanga, tukongera kugaruka mu bantu cyangwa mu matungo.

Usibye ibi gusa, kubera ibibazo bigize umwanda uva mu musarani ugira ingaruka ku butaka, bigatuma bugunduka.

Hitiyaremye Nathan, umukozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, yasabye abaturage kwirinda gukoresha uyu mwanda mu buhinzi kuko bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Yavuze ko bakorana n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta mu kurwanya virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima (RNGOF), mu gutanga amahugurwa no gukora ubukangurambaga mu bice inzoka zo munda ziganjemo.

Ati: ‘Harimo kubakangurira kubaka ubwihererero, kubigisha gukoresha amazi meza, ariko cyane cyane kubakangurira kuzibukira imikoreshereze y’iriya fumbire yo mu musarani.’

Bamwe mu bahinzi b’i Mudende bakoreshaga ifumbire iva mu musarani babwiye UMUSEKE ko usibye gutera uburwayi, byabatwaraga ubushobozi bw’amafaranga n’igihe cyo kuyitegura.

Barigomwa Bernard wo mu Mudugudu wa Mirindi, mu Kagari ka Mirindi, avuga ko iyo fumbire bari barahimbye 120, n’ubwo yayikoreshaga, ibirayi byeraga igihembwe kimwe gusa.

Ati: ‘Mu by’ukuri, bitewe n’uko nta bumenyi twari dufite, twumvaga nta kibazo dufite kuko twarwaraga impiswi, ariko ntitumenye ko biterwa n’iyo fumbire. Aho RBC idusobanuriye zaragabanutse.’

Mukamazera Perusi nawe ati: ‘Twayikoresheje igihe kirekire kuko nta bundi bujyanama twari dufite. abana bacu bakambakamba mu mirima bagatahana izo nzoka, abakuru bakabyimba inda, ukibwira ko ari ukubaho neza, nyamara ari inzoka.’

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) gitangaza ko kugeza ubu, abantu bose batuye mu Rwanda bafite inzoka zo mu nda ari 38,7%.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryatanze inama ku bahinzi yo kutifashisha ifumbire iva ku mwanda w’abantu, kuko ishobora gutera indwara cyangwa kwangiza ibihingwa.

Hitiyaremye Nathan, umukozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC
Bagirigomwa avuga ko batagikoresha ifumbire iva mu musarani
Abajyanama b’ubuzima bagiye mu mujishi wo kurwanya inzoka zo mu nda

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Rubavu