Abana biga mu ishuri rya Ecole Francophone de Kayove riherereye mu Murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro bavuga ko nyuma yo kumva ko akarere kabo kari mu twa mbere dufite abana benshi bagwingiye bumvise bibateye ipfunwe, biyemeza kujyana n’abandi mu rugamba rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi.
Babitangaje ubwo bari basuwe n’abanyeshuri bo mu ishuri rya Green Hills Academy ryo mujyi wa Kigali.
Mu 2023 nibwo bagize iki gitekerezo cyo kurwanya igwingira n’imirire mibi, buri munyeshuri yigomwa amafaranga 500Frw, abarezi babo barabunganira haboneka amafaranga miliyoni n’ibihumbi 900Frw, batangira umushinga bise ‘La sourire d’un enfant’ bivuze igitwenge cy’umwana.
Aya mafaranga amaze kuboneka bakoranye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango n’uwa Mushonyi maze abana bafite imirire mibi bakajya baza ku ishuri rikabaha indyo yuzuye irimo amagi, ifu y’isambaza n’igikoma ari nako ababyeyi babo bigishwa gutegura indyo yuzuye bakanubakirwa imirima y’igikoni bituma abana bagera kuri 15 bava mu mirire mibi .
Umunyeshuri w’imyaka 13 wiga kuri iri shuri waganiriye na UMUSEKE yavuze ko yumva atewe ishema n’umusanzu yatanze mu kurwanya igwingira mu karere.
Ati “Icyo nifuza ni uko iyi gahunda yagera mu bigo byinshi by’amashuri abana twese tugatanga umusanzu wacu mu kurwanya imirire mibi”.
Uwamariya Cecile, w’imyaka 30 ufite umwana wari wararwaye imirire mibi akaza kuyivamo binyuze ku ndyo yuzuye yafatiraga muri iki kigo cy’ishuri avuga ko inyigisho yo gutegura indyo yuzuye yahawe n’iri shuri ryatumye amenya ko hari ibyo atitagaho ari nabyo byatumye umwana we arwara imirire mibi.
Ati “Amahugurwa yo gutegura indyo yuzuye arakenewe cyane, kubera ko hari ababyeyi bumvako kuba bagabuye ibirayi n’ibishyimbo baba bagabuye indyo yuzuye, ntibamenye ko habura imboga n’imbuto”.
Mugwaneza Gloria Nadine, uri mu bashinze iri shuri rya Ecole Francophone de Kayove yavuze ko intego bafite ari uko uyu mushinga wo kurwanya igwingira bigizwemo uruhare n’abana wazaguka ugakwira igihugu cyose.
- Advertisement -
Ati “Abana twafashije kuva mu mirire mibi ni 15, turateganya gufata n’abandi tukagera mu karere kose, byanashoboka tukagera mu gihugu hose”.
Edward Mubiru, wari uyoboye itsinda ryasuye iri shuri rivuye muri Green Hills Academy yavuze ko abanyeshuri b’iri shuri basanzwe bagira uruhare mu kurwanya izindi ndwara zirimo na kanseri y’ibere.
Ati “Ngiye kubashishikariza no kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi binyuze mu bukangurambaga”.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rutsiro, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal avuga ko ingamba zikomatanyije zo kurwanya igwingira zafashwe,zatumye imibare y’abagwingira igabanyuka bava kuri 39% bariho mu 2023 bagera kuri 28% mu 2024.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Rutsiro