Rwanda: Abarenga miliyoni imwe bipimishije Virusi itera SIDA

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza uburyo bwo kwirinda Virusi itera Sida, yerekana ko  Abanyarwanda 1,111,600 bipimishije virusi itera SIDA ku bushake mu mwaka wa 2023.

Muri abo  barimo ab’igitsinagore 681,934 n’ab’igitsinagabo 429, 666.

Ibipimo bigaragaza ko muri abo bipimishije,  9, 270 banduye iyo ndwara, ihangayikishije Isi, dore ko kuva mu 1983 ivumbuwe n’abaganga babiri, Dr. Luc Montagnier na Dr. Françoise Barré-Sinoussi bo mu Bufaransa itarabonerwa urukingo.

Imibare y’Iki kigo y’abipimishije ku bushake virusi ya SIDA yavuye ku bantu 1,173, 010 yari iriho  mu 2022.

Imibare yerekana ko mu bagore 681,934 bapimwe ku bushake, abagera ku 5, 518 byagaragaye ko bafite Virusi itera SIDA mu gihe abagabo 429,666 bapimwe iyo virusi abagera kuri 3752 bayisanzwemo.

Mu Ntara y’Uburasirazuba hapimwe abantu 289.015 ku bushake, haboneka ko abantu 2675 banduye iyo ndwara, mu gihe mu Burengerazuba hapimwe 237.897 bigaragara ko abanduye ari 1431.

Mu Majyaruguru hapimwe abantu 143.435 hagaragaramo 810 banduye, mu gihe mu Majyepfo hapimwe abantu 206.557 hakabonekamo 1543 bafite Virusi Itera SIDA. Mu Mujyi wa Kigali hapimwe abantu 234.696 hagaragaramo 2.811 banduye iyo ndwara.

Mu Rwanda ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA  wabereye mu Karere ka Rubavu mu 2024 , inzego z’ubuzima zatangaje ko mu bantu ijana bapfa ku munsi barindwi muri bo bapfa bazize virusi itera SIDA, ndetse ko abantu icyenda mu Rwanda ku munsi bandura virusi itera SIDA.

Mu mwaka wose, imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ishimangira ko mu mwaka umwe abantu barenga 3200 bandura virusi itera SIDA, bakaba biganjemo urubyiruko.

- Advertisement -

Iyo mibare kandi ishimangira ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu basaga 230.000 bafite virusi itera SIDA, muri abo ababizi ni 96% ,  98% muri abo bazi ko banduye bafata neza imiti igabanya ubukana.

Imibare igaragaza ko mu bantu bakuru bafite Virusi itera SIDA, abagabo bangana na 36,7% ni bo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA mu gihe abagore bayifata ari 63,3%.

Abana b’abakobwa bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ni 52,5% mu gihe abahungu ari 47,5%.

Ingamba zashyizweho ngo ubwandu bushya bugabanuke, zirimo gutanga imiti ifasha abanduye ndetse no gushishikariza abantu kujya kure y’inzira zose umuntu yahuriramo na virusi itera SIDA, cyane hirindwa imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Umuti urinda kwandura SIDA uri kwifashishwa mu kugabanya ubwandu bushya

Mu mpera z’umwaka wa 2024, Inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangazaga ko ziteganya gutangira gukoresha umuti uterwa mu rushinge ukarinda umuntu kwandura virusi itera SIDA, mu mujyo wo guhangana n’ubwandu bushya bwayo.

Uwo muti uzwi nka Cabotegravir (CAB-LA), ukaba umara igihe kirekire ukora akazi ko gufasha umubiri kugira ubudahahangarwa bubuza agakoko gatera SIDA kwinjira mu turemangingo no kororokeramo.

Inshinge ebyiri za mbere zifatwa mu byumweru bine bitandukanye, zigakurikirwa n’urushinge rumwe buri byumweru umunani bingana n’amezi abiri.

Mu gutanga uyu muti bizahera mu mavuriro abiri mu gihugu hitawe cyane ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura sida. Abo barimo abakora uburaya, ababana n’abantu banduye SIDA, nyuma gahunda ikomereze hirya no hino mu gihugu.

Inzego z’ubuzima zivuga ko ko imiti ya mbere yamaze kugezwa mu gihugu, amatsinda y’abahuguriwe gutera inshinge na yo yiteguye.

Hari hashize igihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, risaba ibihugu kwifashisha uwo muti nyuma y’uko mu 2022 ryemeje ikoreshwa ryawo.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW