Trump yasinye itegeko riha imbabazi abafunzwe bigaragambya kubera we

Perezida Donald Trump nyuma y’amasaha make arahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise asinya amateka n’amategeko atandukanye, arimo iteka rikura icyo gihugu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Perezida Trump yanasinye iteka ritanga imbabazi ku banttu 1500 bafunzwe ubwo bigaragambyaga yatsinzwe amatora mu 2021.

Tariki ya 20 Mutarama 2025, nibwo Donald Trump yagarutse muri White House, inzu yo guturwamo ikaba n’ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagarutse  nka Perezida wa 47 nyuma y’uko yagihozemo nk’uwa 45.

Perezida Trump mu masaha make yahise asinya amateka atadukanye yiganjemo ayerekeranye n’ibyo yari yarahigiye ubwo yiyamazaga.

Rimwe mu itegeko yasinye ni irikura Amerika mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), nk’uko yari yarabigambiriye.

Iki cyemezo nticyatunguranye, kuko Trump yari amaze igihe kinini anenga OMS. Guhera mu 2020, ubwo yayishinjaga uburyo yakoragamo mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus, ndetse anategeka guhagarika inkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uwo Muryango yavugaga ko ubogamiye ku Bushiwa.

Iteka rikura Amerika muri OMS, ntirivugwaho rumwe kuko ibi bizatuma, Ikigo cy’Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (C.D.C.) kidashobora kubona amakuru mpuzamahanga uwo muryango utanga ajanye n’ibyorezo, ibishobora gutuma Amerika itabona amakuru ku gihe ajyanye n’ibyorezo byakwibasira Isi.

Gusa ntiryahise rikurikizwa kuko OMS, nayo izabifataho umwanzuro.

Nk’uko yari yarabisezeranye mbere yo gutangira kuyobora, Perezida Trump akimara kurahira yahise asinya itegeko rikumira umugambi wo guhagarika urubuga rwa TikTok.

- Advertisement -

Nyuma yo gusinya iryo tegeko hongeweho iminsi 75 kugira ngo ba nyirayo (TikTok), sosiyete ya ByteDance, bakurikize itegeko risaba ko urwo rubuga barutandukanya n’iyo Sosoiyete cyangwa rugahagarikwa burundu.

Irindi teka Perezida Donald Trump yasinye ni iteka rijyanye n’abimukira. No mu gihe yari Perezida hagati ya 2016 na 2020, Trump yahoraga avuga ko azubaka urukuta runini rutandukanya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Mexico, ashinja guha abimukira inzira bakinjira muri USA mu buryo butemewe n’amategeko, nyuma bahabyarira abana bagahinduka Abenegihugu.

Amasaha umunani muri White House, Perezida Trump yahise asinya itegeko rikuraho uburenganzira bwatumaga abana bavukira muri Amerika ariko bafite ababyeyi binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bitwa Abanyamerika.

Amerika yayikuye mu masezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe, amasezerano mpuzamahanga agamije gufata ingamba ku mihindagurikire y’ibihe.

Perezida Trump usanzwe ari umucuruzi, politike ye ni ugutuma Amerika yongera kuba Igihangange nk’uko akunda kubivuga mu bihe byo kwiyamamaza  “Make America Great Again”.

Mu 2017, nabwo Trump yari yakuye Amerika muri ayo masezerano ya Paris, ariko Perezida Biden arongera ayisubizamo ageze ku butegetsi.

Trump avuga ko ibi bizatuma Amerika yongera umusaruro wa peteroli na gaz.

Perezida Trump yatanze imbabazi ku bantu bagera ku 1,500. Aba yahaye imbabazi ni abagize uruhare mu mvururu zabereye ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ku itariki ya 06 Mutarama 2021.

Izo mvururu zaje nyuma y’uko Donald Trump atsinzwe mu matora yo mu 2020 na Joe Biden. Benshi mu bateje izo mvururu barafashwe barafungwa.

MUGIRANEZA Thierry / UMUSEKE.RW