Bitewe n’ibibazo by’amikoro muri AS Kigali Women Football Club, bamwe mu bakinnyi ba yo, batangiye kuyitera umugongo bagasesa amasezerano bari bafitanye.
Kuva uyu mwaka w’imikino 2024-25 watangira, AS Kigali WFC, yakozwe mu nkokora n’ibibazo by’amikoro ahanini byatewe n’uburyo iyi kipe yari yakoresheje amafaranga yahawe n’Umuterankunga wa yo mukuru usanzwe ari Umujyi wa Kigali.
Ibi bibazo, byakomeje gukurikirana iyi kipe, kugeza ubwo hagati muri shampiyona, bamwe mu bakinnyi bari bafitanye na yo amasezerano, bahisemo kuyasesa bitewe n’uko atari kubahirizwa uko bikwiye.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko abakinnyi bamwe bamaze gutandukana na yo biciye mu gusesa amasezerano kubera ubukene buyirimo. Nyamara ni ikipe yahoze ari ubukombe mu myaka yo ha mbere muri ruhago y’abagore mu Rwanda.
Bamwe mu bari baherutse kuyizamo ariko bongeye bagasesa amasezerano, harimo Uwanyirigira Sifa ukina ku ruhande rw’inyuma rw’ibumoso, Nyirandagijimana Diane, Uwineza Djasil, Ishimwe Pacifite na Tuyishimire Angelique.
Kuri ubu, iyi kipe ifitiye abakinnyi ibirarane by’imishahara y’amezi agera kuri atanu y’umwaka ushize w’imikino 2023-24 n’uduhimbazamusyi tw’imikino yose batsinze. Abakinnyi kandi bafitiwe ikirarane cy’umushahara w’ukwezi kw’Ukuboza 2024.
AS Kigali WFC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 21. Irushanwa 11 na Rayon Sports WFC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo. Gusa n’ubwo iri muri ibi bibazo, ni yo ibikombe byinshi bya shampiyona.
UMUSEKE.RW