Umugabo ushinjwa gutera mugenzi we grenade “bapfa umugore” yafashwe

  • “Sinkiri umugore we” amagambo y’uwabanaga na Nkuriyingoma

Kamonyi: Nkuriyingoma Jean Baptiste ushinjwa gutera mugenzi we grenade yafatiwe i Kigali nk’uko hari ababyemereye UMUSEKE.

Amakuru dukesha bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, avuga ko Nkuriyingoma Jean Baptiste ukurikiranyweho icyaha cyo gutera mugenzi we grenade yafatiwe ku Muhima mu Mujyi wa Kigali.

Bavuga ko uyu mugabo yigeze gukora mu Nzego zishinzwe Umutekano mbere ariko aza kubivamo.

Umwe yagize ati: “Twamenye ko Inzego z’Umutekano zamufashe saa munani za ku manywa (14h00), grenade yari yayiteye saa tatu (9h00 a.m).”

Bakavuga ko Nkuriyingoma yasaga n’uwagize ihungabana kuko ubusanzwe ari umuntu utuje utagira amahane, usibye kuba yashinjaga umugabo yateye grenade kumutwarira umugore.

Bakavuga ko iryo hungabana yari afite rikomoka ku bikomere afite byo kuba Muganza ashinja kumusambanyiriza umugore, ababyeyi be ari bo bamwiciye abo mu Muryango.

Abaturage bakavuga ko ibi yabifataga nk’itotezwa akorerwa ryo kumusenyera urugo.

Gusa bakavuga ko ibi bitakabaye intandaro yo gufata icyemezo kimeze gutyo cyo kugerageza kwica Muganza n’umuryango we kuko icyaha ari gatozi, cyane ko u Rwanda rugendera ku mategeko.

Umugore we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye UMUSEKE ko bamaze igihe baratandukanye na Nkuriyingoma kuko n’inyandiko ya gatanya ayifite.

- Advertisement -

Yagize ati: “Kuki akomeza kunyita umugore we kandi tutakibana? Gatanya twayihawe umwaka ushize wa 2024.”

Uyu mugore avuga ko batangiye kuburana mu mwaka wa 2020, kandi ko icyaha cy’ubusambanyi kitigeze kivugwa mu Rukiko. Akavuga ko icyo bapfuye ari uguta urugo gusa.

Yongeyeho ati: “Natunguwe no kubona mu itangazamakuru bavuze ko ndi umugore we, ntabwo aribyo kuko ndimo gutegura gukora ubukwe n’undi mugabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Nkuriyingoma ntayo aramenya.

Ati: “Ayo makuru ntayo turamenya.”

Nkuriyingoma Jean Baptiste yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi we na mushiki we umwe, abaturanyi be bakavuga ko yahoraga yibaza ukuntu Muganza yongeye kumusenyera urugo bikamutera agahinda.

Gusa uwo bari barashakanye ahakana ibimuvugwaho akavuga ko nta rukundo rudasanzwe yagiranaga na Muganza.

Cyakora abahaye UMUSEKE amakuru bavuga ko Muganza Jean Marie Vianney yari yarinjiye mu rugo rwe, kandi ko abaturage babana babizi.

Kamonyi: Umuturage yateye undi Grenade

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.