Umurenge Kagame Cup watangirijwe mu Amajyepfo

Irushanwa ry’Imiyoborere Myiza ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, rizwi nka “Umurenge Kagame Cup”, ryatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Iri rushanwa ngarukamwaka risanzwe rikinirwa mu Gihugu hose, ryatangiye ku wa 10 Mutarama 2025. Ku rwego rw’Igihugu, ryatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru mu Amajyepfo.

Umukino wari wahuje Umurenge wa Munini na Cyahinda mu cyiciro cy’abagore, wari witabiriwe n’ubuyobozi butandukanye burimo Meya w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’Intumwa zari zaturutse muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Rukugutu mu Murenge wa Cyahinda, Umurenge wa Munini, watsinze uwa Cyahinda igitego 1-0. Nyuma y’uyu mukino, Meya w’Akarere ka Nyaruguru, yavuze ko mu mbuto z’Imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame, harimo ibikorwaremezo, Uburezi budaheza n’ibindi.

Imikino yakomereje mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho bakiri mu mikino y’icyiciro cy’ibanze.

Hatanzwe ubutumwa bwiganjemo ubushimira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yasabye abahatuye gukomeza gushyigikira ibyagezweho
Imikino yabereye ku kibuga cya Rukugutu mu Murenge wa Cyahinda
Ni Irushanwa ryatangirijwe mu Ntara y’Amajyepfo
Abakobwa na bo bakinnye
Abanyarwanda bongeye kugaragaza ko bashyigikiye Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup
Ni Irushanwa rikinwa n’ibyiciro bitandukanye

UMUSEKE.RW